Bugesera ibiti bivangwa n'imyaka

Kubijyanye na Wikipedia

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu tugize intara y'uburasirazuba, gaherereye mu majyepho ashyira uburasirazuba,imirenge 15, utugali 72,imidugudu 556, ubucucike 282, duhereye ku ibarura rusange riheruka ry'abaturage ni 479624. Akarere ka Bugesera ni akarere karimo gutera imbere cyane kuko utagatandukanye n'uturere tw'imigi cyane ko kari mu birometero 15 by'umujyi wa Kigali.[1]

GUTERA IBITI[hindura | hindura inkomoko]

Abagize inama njyanama y'akarere ka Bugesera ndetse n'abaturage bo mu midugudu itadukanye cyane cyane biganjemo umudugudu wa Gisenyi mu kagali ka Mwendo mu Murenge wa Gashora ibiti bivangwa n'imyaka.Bateye ibiti byo mu bwoko bwa Kariyandara na Gereveliya bibarirwa mu bihumbi bitatu kuri Hegitari ebyiri.[2] Ni muri gahunda ya buri mwaka Akarere kiyemeje yo gutera ibiti hagamijwe kongera ubuso buteyeho ibiti, muri uyu mwaka bakaba bariyemeje gutera ibiti kuri Hegitari zirenga 80.[3]

ABITABIRIYE[hindura | hindura inkomoko]

Ubwo abagize Inama Njyanama y'akarere baje kwifatanya n'abaturage nkuko basanzwe bifatanya, umuyobozi w'inama Njyanama yagize ati"Twateye ibiti mu rwego rwo gukangurira abaturage kumenya ko ibiti ari ingirakamaro ku muntu wese, atari uwo bibereye mu isambu gusa, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubibungabunga kugirango bikure"

Abaturage nabo bishimiye ibyo biti baterewe mu mirima bivangwa n'imyaka.uwitwa Nyiransabimana Esther utuye mu Mudugudu wa Gisenyi ati " Twishimiye ko ibi biti bitangiza imyaka, bikazajya bihabwa amatungo, bikarwanya n'isuri." Undi muturage witwa Nyirakamana Chantal yavuze ko ibyo biti bazabyitaho, bakirinda kubyangiza igihe bahinga kuko bizeye ko batazabangiriza imyaka.[4]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.bugesera.gov.rw/
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/Bugesera-Njyanama-y-Akarere-yafatanyije-n-abaturage-gutera-ibiti-bivangwa-n-imyaka
  3. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/Bugesera-Njyanama-y-Akarere-yafatanyije-n-abaturage-gutera-ibiti-bivangwa-n-imyaka
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/Bugesera-Njyanama-y-Akarere-yafatanyije-n-abaturage-gutera-ibiti-bivangwa-n-imyaka