Jump to content

Bisate Lodge

Kubijyanye na Wikipedia

Bisate lodge ni Hateli iherereye mu Majyaruguyu y' uRwanda mu karere ka Musanze, 6hafi ya Pariki y' igihugu y' ibirunga, ikaba imwe mu mahoteli afite ibiciro byihagazeho ndetse n' ubwiza bwihariye doreko ibarizwa mu ruhererekane rw' amahoteli y' abashoramari ba Wilderness bafite amahoteli menshi muri afrika.[1]

Bisate Lodge ni hateli yatangiye kandi yamamara mu mwaka 2018, yakorewe ingigo cyangwa imbata na Nicolas Plewman, aho igizwe n' amazu yo mw' ishyamba ibyo bakunze kwita Forest villas witegereje ubona ko izo nzu zubatse neza nk' inzu z' abami bo hambere mu Rwanda mbese nkizo wasanga murugo ry' umwami i Butare ho mu karere ka Huye. [2] [3]

SERIVISE WAHASANGA

[Hindura | hindura inkomoko]

Muri Bisate lodge nka hoteli igezweho ndetse iherereye ahantu nyaburanga usanga bafite serivise nyinshi utabona ahandi hose kandi zinihagazeho mubiciro:[2]

  • Gusura ingagi, inkende n' impundu Primate trekking
  • Kureba Inyoni Birdwatching
  • Gutwara ubwato Canoeing
  • Gutembera muri kajugujugu Helicopter.
  1. https://www.africanmeccasafaris.com/travel-guide/rwanda/accommodation/volcanoes/bisate-lodge/room-rates
  2. 2.0 2.1 https://www.expertafrica.com/rwanda/volcanoes-national-park/bisate-lodge
  3. https://www.micemag.com/bisate-lodge-a-hidden-gem-in-rwanda/