Jump to content

Baryinyonza Elie

Kubijyanye na Wikipedia

Elie BARYINYONZA, yavukiye mu karere ka Kamonyi mu majyepfo y’uRwanda.

afite icyiriro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Mount Kenya University, aho yize itangazamakuru n’itumanaho.

yatangiye itangazamakuru muri 2017 kuri RBA Rusizi, aho yavuye muri 2018 agiye kwiga muri kaminuza.

ari muri kaminuza yakoze kuri radio Flash FM igihe gito mbere y’uko yerekeza kuri radio tv 10 mu kwezi kwa mbere kwa 2019.

yahakoze umwaka wose, aho mu mpeshyi ya 2020 yagiye kuri B&B Kigali fm, ajyanye na bagenzi be benshi bari bagiye gukora igitangazamakuru cyabo, barimo JADO CASTAR, DAVID BAYINGANA nabandi.

yakoreye B&B Kigali fm imyaka 2, ahava yerekeza kuri radio tv1 muri 2022 mu mpeshyi, anahogereza igikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Yavuye kuri radio 1 muri 2024 afata akaruhuko kangana n’umwaka nu Itangazamakuru.

yaje kugaruka mu kwezi kwa mbere kwa 2025 akorera radio 10, ari nayo agikorera kugera uyu munsi.