Bamwe Mubagaragayeho kwangiza Ibiti muri Gatsibo

Kubijyanye na Wikipedia

Inzego z'Umutekano mugufata Abatema ibiti muri Gatsibo[hindura | hindura inkomoko]

Gutema ishyamba

Hari hashize iminsi abaturage batanga amakuru ko hari abantu batema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu mudugudu wa Bujumo. tariki ya 30 Ukuboza 2022,inzego zumutekano zafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta bakabitwikamo amakara yo kugurisha.[1]Umuyobozi yashimiye abatanze amakuru yatumye abangizaga ishyamba rya Leta bafatwa, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bangiza amashyamba n’ibindi bikorwaremezo.Yihanangirije abigabiza amashyamba ya Leta bayatemamo ibiti, anabibutsa ko bihanwa n’amategeko.[2]

Amategeko Ibihano Agena kubangiza Amashyamba[hindura | hindura inkomoko]

Gutema ishyamba

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.[3][4]Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).[5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-babiri-bafashwe-batema-ibiti-mu-ishyamba-rya-leta
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-20. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-babiri-bafashwe-batema-ibiti-mu-ishyamba-rya-leta
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-20. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-babiri-bafashwe-batema-ibiti-mu-ishyamba-rya-leta