Bahizi Venuste
BAHIZI Venuste wa menyeka kw'izina rya maitre nzovu cg se Mr elephant akaba yaramenyekanye muri film z'inyarwanda zitandukanye harimo iyamenyekanye cyane nka maitre nzovu [1] ndetse n'izindi zitandukanye harimo na zirara zishya [2]
Maitre nzovu ni imwe muri film yakunzwe cyane ndetse ikanamenyekana kurwogo mpuza mahanga iyi film ivuga k'umugabo ariwe nzovu aba atabara ndetse arwanya nabagizi banabi.
Iyi film y'uruhererekane yarakunzwe cyane kuberako iyi film yakinnye cyangwa se yasohotse mugihe abantu bose bari murugo mugihe cya ( COVID LOCKDOWN) ikaba yarakunzwe n'abantu batari bacyeya.
Bahizi venuste ndetse akaba azwi nanone mubikorwa byo gushimisha abantu kumbuga nkoranya mbaga nka Youtube [3] ndetse akanabinyuza m'uburyo bwa (Standup comedy)[4].
Mu kiganiro nzovu yagiranye ni cy'inyamakuru MIE EMPIRE yavuzeko umwaka wa 2024 yakoreye amafaranga menshi ariko ujya Gusoza nta namacyeya afite, bitewe n'uburyo bwo kuyasesagura mubikorwa bitandukanye birimo kuyajyana mubusinzi ndetse no mundaya Ndetse avugako amenshi yariwe n'abagore bagiye batandukanye.
Ibyo bikaba byaramuviriyemo gutandukana nuwari umugore we mama w'abana be ndetse akaba abyicuza mu mwaka wa 2025 Bikaba byaramuteye kwicuza ibyo bintu byose yakoraga akaba afite ingamba zo gusubirana nuwari umugore we wa mbere.
Tugarutse gato kumateka ya nzovu cyangwa se Mr elephant kuri taliki 20 Gashyantare 2025 uyu mugabo yakoze amateka atizibagiranwa mu mitima ya ba nyarwanda aho we nuyu mugabo bita yaka mwana bujuje inzu iberamo urwenya izwi nka GEN Z COMEDY SHOW hagurishijwe amatike menshi ndetse bamwe babura aho bicara.
Ndetse icyi gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi cyane harimo aba star nyarwanda bagiye batandukanye bamwe mubitabiriye icyi gitaramo bavugako uyu mugabo adasanzwe
Akajagari kaje kubera aho abantu babarirwa mu magana bateraniye mu cyumba cy'itike barwanira kubanza gutangwa kugira ngo binjire.
Ibyo washoboraga kumva byose byari ibyishimo byabashishikarizaga kubona Nzovu na Yaka Mwana bajyana hamwe kuva kuri YouTube berekana kuri stage nini ya Gen Z Comedy. Bashobora kuba batarashyizwe mubakora igitaramo ariko abantu bose bazi ibikorwa byabo byurwenya bari bazi ko bagiye gutunga iki gitaramo. Kandi bombi ntibigeze batenguha kuva yabamenyekanisha kuri stage
Aba bagabo bashoboraga kugaragara baririmba, babyina ndetse bakora ibintu byinshi bisekeje kuri stage kugirango abateranye banezerwe. Ibi byateye ijoro ryiza ritazibagirana hagati yabo n'abayoboke babo.
Nzovu, Venuste Bahizi, na Yaka Mwana, izina nyaryo Pacifique Gasore, biyubakiye izina kubera ibyo bakoze uburyo bahuza mu biganiro bitandukanye kuri YouTube byatumye umubare wabantu benshi bakoresha imbuga nkoranya mbaga babamenya kubera ubuhanga bwabo.