BUJYAKERA Jean Paul
BUJYACYERA Jean Paul, uzwi nka Gutermann Guter, yavutse kuwa 27 ukuboza 1989. Avukira mu Rwanda, intara y'iburasirazuba, akarere ka Gatsibo, umurenge wa Ngarama, akagali ka Karambi. Mwene BARIGIRA Gilbert na UWIMANA Felecite, Avuka mu muryango w'abana batanu babakobwa babiri n'abahungu batatu.
Imikurire n' Imyigire
[Hindura | hindura inkomoko]Amashuri abanza yayize kuri EP ADEPR NGARAMA kuva mu 1997 kugeza 2003 akomereza ayisumbuye ikiciro rusange kuri ES APEM NGARAMA. Asoreza GS BUSHYANGUHE mu mwaka wa 2007 ahava ajya gukomereza ikiciro kisumbye ku kigo cya SAINT ALOYZ RWAMAGANA aho yize amateka, ubumenyi bw'isi n'icungamutungo bizwi nka (HEG).
Yakomereje muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye aho yize itangazamakuru, ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, akomereza muri MOUNT KENYA ahakura impamyabumenyi y'ikirenga mu itangazamakuru.
Yakuriye mu buzima bugoranye aho yize amashuri ye abanza ndetse nayisumbuye bigoranye cyane ariko arahatana ku buryo bushoboka ayarangiza afite amanota meza ari byo byatumye agira amahirwe yo gukomereza muri kaminuza.
Ibyo yakoze
[Hindura | hindura inkomoko]Yakoze imirimo. itandukanye harimo nko kuba umunyamakuru. ibi yabitangiye ubwo yari akiri muri kaminuza. mu mwaka wa gatatu aho yabaye umukorera bushake w'igitangaza makuru kiri mubikomeye mu rwanda ISANGO STAR aho yaje gukomereza 'nk'umunyamakur w'umunyamwuga nyuma yo gusoza kwiga kaminuza
Agendeye ku buzima butari bworoshye yakuriyemo, yaje gushinga umuryango (organization) udaharanira inyungu witwa NUFASHWA YAFASHA ORGANIZATION (NYO) mu mwaka wa 2014. Uwo muryangowashinzwe ufite intego yo gufasha abana bo mu miryango itishoboye n'abana bafite ubumuga kubona uburere bwiza bukwiriye umwana w'umunyarwanda. Aho abo bana bafashwa kubona ibikoresho by'ishuri, amafaranga yishuri n'ibindi bikenerwa byibanze kugira ngo bagire ireme 'ry'uburezi riri ku rugero rukwiriye.
Uwo muryango ufasha kandi ababyeyi babo bana kubona amahirwe yo kongerera ubushobozi ubukungu kubagore cyane cyane n'abakobwa. Uyu muryango utanga amahugurwa mu bikorwa by'ubukorikori bwinjiza amafaranga, birimo nko, kudoda, kuboha ibiseke, no gutunganya imisatsi
Nyuma mu mwaka wa 2021 yaje gushinga ikigo cy'amashuri akitirira uwo muryango. Kugeza ubu hari amashuri y'incuke n'abanza biteganyijwe ko uko iminsi izagenda ishira bizaguka bakagira n'amashuri yisumbuye