Ay’urukundo (filimi)

From Wikipedia
Jump to navigation Jump to search

filimi Ay’urukundo

Nk’uko twabitangarijwe na Willy Ndahiro, filimi amosozi y’urukundo yaje kwitwa Ay’urukundo mu minsi mike irerekanwa ku mugaragaro, uyu Willy akaba ariwe wayikoze afatanyije na Stave Ntasi, ni filimi imara isaha n’igice ikaba ivuga inkuru y’umusore wigaga i mahanga waje gukundwa n’umwali bahuriyeyo, umusore ntiyamukunda kubera ingeso zitari nziza uwo mwali yari afite. amasomo arangiye baratashye, umusore abenguka undi mwali wari umunyuze ariko uwo bavanye i mahanga bimutera ishyali rimukoresha ibyaje gutuma akurikiranwa n’ubuyobozi.