Niyongira Antoinette

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Antoinette Niyongira)
Niyongira Antoinette

Niyongira Antoinette ni umugore akaba umunyarwandakazi umaze igihe kinini mu mwuga w'itangazamakuru wa muhiriye cyane bitewe n'ijwi rye ryahogoje benshi bigatuma abaicyamamaree

.[1]

Ubuzima bwe bwite[hindura | hindura inkomoko]

Antoinette Niyongira yavukiye mu karere ka Kamonyi akaba ari umufasha wa Patrick Kigenza aho bakoze ubukwe mu mwaka wa 2015.[2] ntago yigeze ahakurira kuko amashuri abanza yayasoreje mu mujyi wa Kigali mbere yuko ajya kwiga icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye i kabgayi muri St Joseph yasoreje amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de Rulindo mu 2011 aho yize bitewe n'amanota yari yabonye yahawe kujya kwiga muri KIE agakurikirana ubwarimu, ubwo abandi bajyaga mw'itorero we ntiyashije kujyayo kubera yari arwaye ibi byatumye amaze koroherwa atekereza akantu yakora bagenzi be bakazasanga hari aho ageze .[3][4]

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Antoinette Niyongira amaze imyaka icumi mw'itangazamakuru yanyuze kubinyamakuru binyuranye aho yanyuze kuri radiyo isango Star kuri radiyo 10 ubu akaba akor akuri KISS FM aho yagiyeyo muri 2015.[5] akaba anafite umuyoboro wa yutube(Youtube) agaragazaho amashusho yigisha guteka yatangiye shyiraho amashusho ari guteka ibiryo bitandukanye ariko ibyinshi bikaba ibitetse kuburyo butamenyerewe, Ingero nkaho ashobora gutekesha inyama inzoga, inkoko akayitekesha ubuki n'ibindi bitandukanye,[6]Antoinette Niyongira amenyerewe mukiganiro MID DAY gica kuri KISS FM .[7]

umuryango[hindura | hindura inkomoko]

Niyongira Antoinette nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, cyahamije ko uyu munyamakuru yibarutse umwana w’umuhungu, hari ku mugoroba wo ku wa 14 Nyakanga 2021, akaba ari nyuma y’imyaka isaga itandatu ishize arushinze ari umugore, dore ko yakoz yashinze urugo maze akaza gukora ubukwe bwe bwabaye mu 2015 ndetse akaba afite umwan w'ifura ufite imyaka itanu . Niyongira Antoinette akaba yarabaye umushusharugamba ndetse akayobora ibitarambo harimo icyabaye cyo gutanga ibihembo bya Kiss Awords[8][9]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-27. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/umunyamakuru-antoinette-niyongira-yibarutse-ubuheta
  5. https://umuryango.rw/index.php?page=print&id_article=57414
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://yegob.rw/abanyamakurukazi-babica-bigacika-mu-rwanda-kubera-kugira-amajwi-yahogoje-benshiamafoto/
  8. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/umunyamakuru-antoinette-niyongira-yibarutse-ubuheta
  9. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/tujyane-mu-myiteguro-ya-antoinette-niyongira-mbere-yo-kuyobora-ibirori-bya-kiss