Amaterasi y'indinganire

Kubijyanye na Wikipedia
Amaterasi y'indinganire
Amaterasi
Amaterase

AMATERASI[hindura | hindura inkomoko]

Amaterasi y’indinganire yabaye ipfundo rikomeye mu guhindura imibereho y’abatuye mu misozi miremire y’Akarere ka Gicumbi. Inyungu y’inyabutatu y’aya materasi ishingiye ku:

  • gufata ubutaka ntibutwarwe n’isuri,
  • kongera umusaruro
  • kandi aterwaho ubwatsi bugaburirwa amatungo byatumye inka zongera umukamo.[1]

INYUNGU Z'AMATERASI[hindura | hindura inkomoko]

Amaterasi y’indinganire kuyakora byasabaga ingamba zo guca amaterasi y’indinganire n’abayakora ku misozi ihanamye kugira ngo bakumire isuri yangizaga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije, kubera ko mu mirima y’abaturage hamanukaga isuri igatwara imyaka, ifumbire, n’ubutaka ikabijyana mu kabande.[2] Abahinzi b’ibirayi bahinga kijyambere mu materasi y’indinganire byabafashije kongera umusaruro kuko ngo wikubye inshuro zirenga eshatu nyuma y’uko batangiye guhinga kijyambere.[3]

Amaterasi y'indinganire

MURI GICUMBI[hindura | hindura inkomoko]

mushinga Green Gicumbi ukorera mu karere ka Gicumbi, Mu bikorwa by’ingenzi by’uyu mushinga harimo gutunganya amateraasi y’indinganire n’abayakora, gusazura amashyamba, kubungabunga amasoko y’icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba, gutuza abaturage mu midugudu no kubafasha gucana batobona ibidukikije cyangwa ngo bahumanye ikirere.[1][4]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://panorama.rw/inyungu-yinyabutatu-mu-materasi-yindinganire/
  2. https://umuseke.rw/2022/05/huye-amaterasi-yindinganire-yakumiriye-isuri-yangizaga-ibidukikije-ku-misozi-ihanamye/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-17. Retrieved 2023-02-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barahingaga-ntibeze-uko-amaterasi-yasembuye-ubuhinzi-bugezweho-i-gicumbi