Amateka y'itorero ry'abadivantisiti I nyankora

Kubijyanye na Wikipedia

Itorero ry'Abadivantisiti bumunsi wa karindwi rya Nyankora ribarizwa mu ntara ya nkora.

filidi y'uburasirazuba bw'u Rwanda, kandi rikaba rimaze imyaka 41 rishinzwe.kurubu rifite abizera bagera kuri 596 barenga.

M'uburyo bw'imiyoborere ya politiki y'igihugu , itorero rya Nyankora riherereye mu karere ka Kayonza ,umurenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Mukokoyo N'umudugudu wa Kiyovu.

Gushinga Itorero ku Inshuro ya Mbere[hindura | hindura inkomoko]

Amateka nkuko atangira abitubwira, Itorero ry'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi I Nyankora ryatangijwe n'abantu bagera kuri batanu ahasaga mu mwaka 1975,

rikaba ryara tangiriwe mugace kitwa Dusabane ahazwi ku izina rya Kariel mu mpinga y'igitwa urusengero rw'ubatse bwa mbere rwari urw'ibyatsi kuberako nta busobozi bwari buhari

bwo kubaka urw'amabati kuko n'abizera bari bakeya cyane. bamwe mu bari baritangije n'aba bakurikira barimo Bagamwabo ,shyirambere , Bihoyiki , Nkundibiza n'abandi....

bari abakuru b'imiryango yari igize itorero ry'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi i Nyankora.itorero ryari rigizwe n'abagabo abgoore ndetse n'abana . ariko abayobozi ahanini aribo bakuru b'iyo miryango .Hanyuma abizera bahangiweho itorero ni Ntibibuka Thomas hamwe na Nyiranzabayo Xavera ahasaga kuya 05 ukwakira mu mwaka 1985.

Ibyaranze Abayobozi Bambere mw'Itorero[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo bisanzwe bi menyereweko abadivantisiti b'umunsi wa karindwi ar'itorero rigendera kuri gahunda ya gikirisitu ihamye, abari bahagarariye itorero bari bafite imico itandukanye cyane niyo muri iki gihe .Nkuko bitangazwa na Shyirambere Athanael umwe mubari baritangiye , ya garagajeko mur'icyo gihe umudivantisiti yabaga afite umugore urenze umwe. ndetse bamwe na bamwe bengaga ibinyobwa bisembuye nk'ikigage hamwe n'inzagwa. mubyukuri ntago itorero ryari riri kumurongo uhamye nkuko amahame y'ibyitorero rigenderaho atubwira. muri make hari harimo ya gipagani,byari ingorane ku mupasiteri wa kurikiranaga ir'itorero, byari ikibazo kuva aho yari acumbitse kandi akoresheje igare.

intara yari yubatse ahitwa i Gikaya arinayo Ntara, ubu ni ahitwa KAYONZA, iyi nayo ikaba yari imbogamizi yatumaga hakomeza kugaragara ibibazo mu itorero.

cyane cyane bigatuma itorero ridakura ngo ritere imbere.

Guhangwa kw'Intara ya Nyankora[hindura | hindura inkomoko]

Ahasaga mu mwaka 1992 nibwo hashinzwe intara ya Nyankora bitewe nuko yarimaze kugenda igaba amashami mu duce tumwe na tumwe. ikaba yari iyobowe n'umupasiteri witwaga Ntawukira Jonas,akaba yara riyoboraga aturutse I Gikaya aho yari asanzwe acumbitse kuko umuryango we ntago bari kumwe.

Nyuma baje gusanga avunika cyane bamwubakira inzu hafi y'urusengero ariko ntibyashobokako ayibamo,bakodesha indi abariyo abamo.

M'umwaka 1994 nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu,Pasiteri Rukara Aoron niwe wayoboye intara ya Nyankora.Mu mwaka 1995 haje umu pasiteri wundi, witwaga Rubyiruko Ephasto. Ikiciro ke cyari mu ntara ya Nyankora kuberako yari ayoboye intara ya Nyankora hamwe n'iya Matahiro.Mu mwaka 1996 nibwo itorero rya Nyankora ariho har'Intara, habonetse umu pasiteri wi hariye, ariwe witwa Mugiraneza Elphaz akaba yari afite icumbi hafi y'itorero iwe n'umuryango we bari bacumbitse mugihe yari ayoboye iy'intara ya Nyankora.

Ikoranabuhanga[hindura | hindura inkomoko]

BIMWE MUBIKORESHO ITORERO RIFITE MUBURYO BWO KONGERA INGUFU MW'IVUGA BUTUMWA

Ibikoresho bifashishwa mu ivugabutumwa kugirango umurimo urusheho gutera imbere binyuze mu ivuga butumwa kuri buri wese mu buryo bw'amajwi.

twavuga nkibi bikurikira -mixer ifasha mu gutunganya amajwi -Ingaragazamashusho [tv] sibyo gusa dore ko n'imitegurire y'intebe mu nyubako y'urusengero hateguranye ikoranabuhanga.urusengero rwakomeje gutera imbere bashigwa na korali yitwaga Abavugabutumwa yar'igizwe n'urubyiruko rw'abasore mbere y'umwaka wa 2005. muri 2006 nibwo havutse korali ariyo Umurwa.igitekerezo giturutse kuri bamwe na bamwe mu bahoze muba vugabutumwa. aribo Makuza Etienne, na Habimana Jean Claude. mu mwaka wa 2017 itorero ryari rifite amakorari( 7) kandi zishobora gusohoka kuvuga ubutumwa no hanze y'itorero binyuze mu bihangano byazo bwite.

UBuryo Bwakoreshejwe Mugukusanya Amakuru[hindura | hindura inkomoko]

Mu gukusanya amakuru hifashishijwe abantu batangiranye n'itorero aribo: 1.Abatanze amakuru batangije itorero

SHYIRAMBERE Athanae ( yagiye mu itorero 1975) NDIGIZE Joseph ( yagiye mu itorero mu 1980)

2.Abagiye mu itorero nyumaho gato y'uko ritangira MUKOTANYI paulin ( yagiye mu itorero mu 1985)

UWAMARIYA Alodie (yagiye mu itorero mu mwaka 1990)

IRAGENA j.Damascene (yagiye mu itorero mu mwaka 1999)

NTAKIRUTIMANA Daniel (yagiye mu itorero mu mwaka 1999).