Jump to content

Amashyamba ya Kimeza

Kubijyanye na Wikipedia

Amashyamba ni kimwe mu mutungo kamere u Rwanda rufite ariko by'umwihariko kuba rugifite amashyamba ya kimeza bikaba akarusho kuko bifasha mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, ishyamba rya kimeza rya kibirizi riherereye muri Nyanza ni rimwe mu mashyamba agiye afite ibiti bigiye bitandukanye harimo ibyo bita ''umushikiri'' bikaba byifashishwa mu gukora imibavu.[1][2]

Kubungabunga amashyamba ya kimeza

[Hindura | hindura inkomoko]

Minisiteri ishinzwe Ubutaka n'Amashyamba (MINILAF) yatangiye gahunda yo kubungabunga amashyamba 107 rukumbi ya kimeza u Rwanda rusigaranye, kugira ngo adacika.[1]

Kubera ubukana bw'iyangirika ry'amashyamba cyane cyane aya kimeza , hanashyizweho itegeko rya Minisiteri w'intebe rirengera bene ayo mashyamba adafite kirengera. Iri tegeko ryaje gushyigikira irigenga ibidukikije rigaragaza ubwoko bw'ibiti bigomba kurindwa kandi rikanatunga agatoki aho biherereye, ku buryo n'umuntu wafatwa abitema ahita akurikiranwa.[1]

Rumwe muri izo ngero ni ibiti byitwa '' Umushikiri" byari byibasiwe mu minsi ishije , aho byavugwaga ko bitanga imibavu ariko nyuma yo gukaza iryo tegeko; abafashwe bagakurikiranywa n'ubutabera byaracitse.[1]

Igisigaye ni amashyamba mato aherereye hirya no hino mu gihuhu ariko atitaweho nk'uko bikwiye. Ayo amashyamba abarirwa muri 107 ko ari yo asigaye mu Rwanda ariko MINILAF ikaba yarahagurukiye kuyarinda ngo atazimira. [1]

Ishyamba rya Kibirizi riteye kuri hegitare 183 ni rimwe muri aya mashyamba arinzwe n'iteka rya Minisitiri. Iri shyamba riherereye mu karere ka Nyanza mu Ntara y' Amajyepfo na ryo riri mu ryakunze kwibasirwa kubera ibiti by'imishikiri bihateye. Ariko kuva Guverinoma yahagurukira iki kibazo ba rushimusi b'ibiti baragabanutse, kandi n'ingamba zo kurinda amashyamba nk'aya zarakajijwe.[1]

Igice gishinzwe kubungabunga amashyamba muri MINILAF cyatangije gahunda y'uko hari ibiti byavangwa n'imyaka cyane cyane ahegereye ya masahyamba ariko umwihariko uzashyirwa abhantu hegereye amashyamba akeneye kurindwa. Gahunda nk'iyi yo kurengera amashyamba karemano bakoresheje umukandara w'andi mashyamba agirira abaturage akamaro, isa n'iyagize akamaro ku baturiye ishyamba rya Nyungwe riherereye mu gice cya Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.[1]

Mu mwaka wa 2018 ubuso bwari buhinzeho amashyamba mu Rwanda , bwanganaga 29.6% ubariyemo n'aya kimeza yose.Gahunda ya leta yagaragaza ko bugomba kwiyongera bukagera kuri 30% muri 2020.[1]

Amashakiro:

[Hindura | hindura inkomoko]

1.https://www.igihe.com/umuco/amateka/article/imisozi-yabimburiye-indi-kubyara-u-rwanda-tubona-ubu

2.https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 1.6 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/amashyamba-kimeza-107-asigaye-mu-rwanda-ashobora-kuzimira