Amashyamba mu bugesera

Kubijyanye na Wikipedia
Akarere ka Bugesera

Bugesera[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba muri Bugesera

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko nubwo muri iki gihe hari kuva izuba ryinshi hari icyizere cyo kweza imyaka kuko babonye imvura bitewe no kubungabunga amashyamba.Bugesera ni kamwe mu turere twigeze kugira ikibazo cy’izuba ryinshi ryakurikiwe n’amapfa mu 2000, ni ikibazo cyaterwaga nuko nta biti byinshi byaharangwaga.[1][2][3]

Ishyamba mu bugesera

Amashyamba[hindura | hindura inkomoko]

Ubuyobozi bwashyizeho uburyo butuma buri muturage wari uhatuye abasha gutera ibiti byakemuye iki kibazo. Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko nta wakwangiza amashyamba kuko akurura imvura, bakavuga ko ko kandi iyo umuntu akeneye igiti abanza kubisabira uruhushya mu nzego zibishinzwe. Nyiramana Immaculée utuye mu Kagari ka Gakomeye mu Murenge wa Mareba avuga ko babonye imvura ihagije bitewe nuko baturiye amashyamba akavuga ko ariyo yakuruye imvura babonye kugeza ubu.[1][2]

Ibiti byatewe[hindura | hindura inkomoko]

Mu Karere ka Bugesera mbere y’uko icyorezo cya Covid 19 cyaduka mu Rwanda, hatewe amashyamba ku buso burenga hegitari 50 hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kurwanya ubutayu. Mu biti byatewe icyo gihe harimo inturusu, sipure, imivumu, imiko, sederera,gereveriya,imisave, imirehe n’ibindi. U Rwanda rwari rwarihaye intego yo gutera amashyamba ku buso bungana na 30% by’igihugu cyose.[1][2][4]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]