Jump to content

Amashyuza

Kubijyanye na Wikipedia
(Byoherejwe kuva kuri Amashuza)

Amashyuza n'iki?

[Hindura | hindura inkomoko]
Umugezi mu Rwanda

Amazi ni ikintu cy'ingenzi mu buzima bw'abantu. Abahanga bavuga ko n'ubuzima ubwabwo butangirira mu mazi. Hari ibyiza by'amazi ava mu butaka agasohoka ashyushye yitwa Amashyuza.[1] Amashyuza ni amazi agaragara no mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Rwanda, asohoka mu butaka ashyushye, rimwe na rimwe atogota nk’inkono imaze gufata umuriro. Mu Karere ka Rubavu amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba, akaba akunze no gusurwa n’abantu benshi.

Amashyuza ni umuti ukomeye

[Hindura | hindura inkomoko]

Ubushyuhe karemano buba mumashyuza ni bwo butuma agira imbaraga mu kuvura indwara zitandukanye, cyane cyane iz'imitsi (rubagimpande). Iyo ayo mazi akiri mu isoko aba ashobora no kurenza dogere 60 z'ubushyuhe, ariko iyo ageze hanze aba ari hagati ya degere z'ubushye 28 na 36.[1]

Kugira ngo umuntu abone ibyiza by'amashyuza nk'umuti, uretse koga ayo mazi, banayaakoresha bamunanura mu gihe ayaimo (massage). Ibyto bigakorwa n'abantu bize kandi bazobereye ibyo kunanura ingingo bitwa 'kinesitherapeutes' mu rurimi rw'igifaransa.[1]

Urwo rubuga ruvuga ko hari abantu bajya kwa muganga bakabandikira imiti itandukanye, nyuma bamara kubona ntacyo ibamariye , bakibuka ko bashobora no kwivuza imiti gakondo usanga mu mico y'ibihugu bitandukanye. Muri iyo miti gakondo harimo n'amazi y'amashyuza.[1]

Ni ryari umuntiu agirwa inama yo kwivurisha amashyuza?

[Hindura | hindura inkomoko]

Amashyuza akoreshya mu kuvura indwara zitandukanye harimo iz'imitsi, no kubabara mu ngingo. Hari kandi n'indwara z'uruhu zivurwa n'amashyuza.

Amashyuza ni meza mu kuvura indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero.

[Hindura | hindura inkomoko]

Nk'abantu barwara indwara yitwa 'bronchite' irangwa no gukorora igihe kirekire ariko itandura, umuhaha n'izindi, bagirwa inama yo koga amazi y'amashyuza. Ayo mazi atuma amatembabuzi asa n'ashonga , bityo imyanya y'ubuhumekero igakora neza bitagombye gusaba ibinini. Intego yo gukoresha aya mazi ni ukugabanya imiti bita ' antibiotiques'.[1]

Amashyuza ni meza ku ruhu rw'umuntu:
[Hindura | hindura inkomoko]

Amashyuza nubwo yagurwa yaramaze gutunganywa agashyirwa mu macupa n'umwuka, cyangwa se agashyirwa mu mavuta yo gusiga ku ruhu, igihe cyose agira akamaro. Ibyiza by'amasyuza ku ruhu rw'umuntu ni ibintu bizwi guhera mu myaka ya cyera, kuko hari abantu bajyaga bayakoresha ku ruhu rwafuruswe cyangwa rurwaye rugakira. Amashyuza akoreshwa ku ruhu rw'umuntu umaze kwiyogosha kugira ngo atagira imiburu, ku ruhu rwababuwe n'izuba ryinshi, ku ruhu rwahuye , n'ubushye, kuko afasha uruhu gukira vuba.[1]

Amashakiro:

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 https://kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amashyuza-avura-indwara-nyinshi-zirimo-na-bronchites