Jump to content

Amashuri y' incuke mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
(Byoherejwe kuva kuri Amashuri y' incuke Mu Rwanda)
Abana bakina mu ishuri
Ibishushanyo byo mu ishuri ry'incuke
Umubyiyi uri gukoropa amashuri

Amashuuri y' abana bato; incuke mu[1] Rwanda. ayo mashuri yahozeho kuva kera gusa ntiyitabwagaho cyane kandi byari biteguye nabi, mbese nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 abanyarwanda batangiye kongera kwiga, icyogihe amashuri y' incuke yicyo gihe yitwaga "IBINYONI".

Amashuri y'incuke yashibutse mu kimina cy'abantu 13 mu 1988. Igitekerezo cyo gushinga amashuri y'incuke ngo cyabajemo mu kwezi kwa Nzeri k'umwaka wa 1988, ubwo babonaga ababyeyi bajya guhinga bashoreranye n'abana, bakiriranwa na bo mu mirima ariko bagataha umubyizi utarangiye, kubera ko abo bana babaga babaruhiji.Niyonteze nabagenzi bafatanyije gushinga amashuri y'incuke bavuga ko muri Nzeri 1988 i Gihara batangiranye n'abana 17, kugeza ubu ku rwego rw'Igihugu hari amashuri y'incuke 4,051, yigamo abana 1,134,913, nkuko raporo y'uburezi ya 2022/2023 ibigaragara.[1]Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, igihugu cyatangiye kwiyubaka, abantu basubira mu mashuri, ariko amashuri y' incuke ntayabagaho mbese hari ibyo bitaga "IBINYONI" byari icyumba kimwe ku ishuri abana banyuragamo bimenyereza ishuri mbere yo gutangira umwaka wa mbere w' amashuri abanza. [2]

Kuva muri 2003 kugeza 2020

[Hindura | hindura inkomoko]

Amashuri y' incuke yatangiye gutera imbere ndetse politike ya leta yasabaga ko buri mwana agomba kwiga, ndetse akagera mu mashuri yisumbuye, uburezi bw' u Rwanda bwagiye buterimbere gahoro gahoro, kugeza aho amashuri y' incuke yakwirakwiye hose mu mashuri, ku insengero ndetse nabikorera batangira gushinga amashuri yigenga. [3]

Kuva muri 2020 kugeza ubu
[Hindura | hindura inkomoko]

Muri ikigihe uburezi bumaze guterimbere cyane, amashuri y' incuke amaze guhinduka ipfundo ry' uburezi mu Rwanda. mu ntangiriro za 2020 icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibintu byose ariko cyane cyane urwego rw' uburezi, by' umwihariko amashuri y' incuke n' icyiciro cya mbere cya amashuri abanza byarahungabanye cyane kuko abana bigaga muri ibyo byiciro bamaze hafi umwaka wose batajya kwishuri kubera impamvu z' icyorezo. muri mutarama mu mwaka 2021 nibwo amashuri yongeye gutangira neza abana bose basubira ku mashuri. [4]

Ibyiciro by' amashuri mu Rwanda
[Hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda amashuri agabanyijemo ibyiciro bitandukanye:

  • icyiciro cy' incuke kimara imyaka itatu
  • icyiciro cya mbere cy' amashuri abanza kimara imyaka itatu
  • icyiciro cya kabiri cy' amashuri abanza kimara imyaka itatu
  • icyiciro rusange cy' amashuri yisumbuye kimara imyaka itatu
  • icyiciro cyisumbuye cy' amashuri yisumbuye kimara imyaka itatu
  • icyiciro cya mbere, icya kabiri n' icya Gatatu bya Kaminuza ahaho imyaka bimara biterwa nibyo wahisemo kwiga.

Amashakiro:

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amashuri-y-incuke-yashibutse-mu-kimina-cy-abantu-13-mu-1988
  2. Uburezi mu Rwanda
  3. "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2022-09-25. Retrieved 2022-09-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/amashuri-y-incuke-n-icyiciro-cya-mbere-cy-abanza-agiye-gutangira