Jump to content

Amapantaro

Kubijyanye na Wikipedia

Amapantaro ni imyambaro y'ibibero . ni imyenda yambarwa ku birenge, ikaba ifite ingufi cyangwa indende bitewe n'uko imeze.kandi ikaba yambarwa nabantu bose yaba abakobwa ndetse n'abahungu.[1]

Amapantaro y'ibitenge agezweho wadodesha

[Hindura | hindura inkomoko]

-Imyenda idoze mu bitenge,cyane cyane iy’abakobwa n’abadamu ntabwo ijya ipfa guhararukwa kuko uko iminsi ishira usanga hari moderi ziza zigezweho, ari nayo mpamvu tugiye kugaruka ku mapantaro adoze mu bitenge agezweho y’abakobwa n’abadamu.[2]

I pantaro


-Kuri ubu ugiye kudodesha ipantaro mu gitenge,wadodesha ipantaro ikwegereye kandi yicupa kuburyo iba iri kuri taye kandi ifite imifuka ibiri mu mpande.

-Indi pantaro igezweho nayo iba ari icupa kandi iri kuri taye ariko hasi ikaba iteyeho akandi gatambaro k’umupira gatuma iba ifunganye hasi .[3]

Ikabutura

-Hari kandi moderi y’ipantaro y’injurugutu ariko itarekuye cyane,ahubwo ikaba ifashe uyambaye maze hasi ikaba irekuye buhoro kandi irimo rasitike .

-Amapantaro adoze muri izi moderi niyo agezweho muri iyi minsi kuruta ayandi,nawe ubaye ukeneye kudodesha ntuzagire indi moderi ukoresha itari muri izi.

Impamvu ari byiza kwambara amapantaro [4]

[Hindura | hindura inkomoko]

Bitewe n'imyemerere ya buri muntu, ahari ushobora kuba udakunda amapantaro niba uri igitsina gore. Bamwe bavugako umukobwa cyagwa umugore wambaye ipantaro aba ameze nk'umugabo. gusa tugiye kurebera hamwe ibyiza byo kuyambara ku bagore.

Abakobwa cyangwa abagore bambara amapantaro kubera impamvu zabo bwite zihariye ariko zifite aho zihuriye n'ubuzima. Abandi bakambara amapantaro kubera kwigana no kureberanaho.Abakobwa batambara amapantaro abenshi bahura n'ingaruka zimwe na zimwe, dore ko hari aho bagera bakagirwa inama yo kwambara n'utwenda tw'imbere tubafashe. kwambara ipantaro ku gitsina gore ni byiza kubera ko bamwe mu bagabo n'abasore bubu nta muco bafite.

Ipantaro

Kwambara ipantaro bishobora kukurinda ibisambo cyangwa bikakurinda gukoreshwa ingeso mbi mu gihe uri ahantu utizeye. Bamwe mu bagabo cyangwa abasore bakoresha ingano y'ikanzu cyangwa ijipo wambaye bagashimisha imitima yabo byakanya gato.

Amafoto mabi ushobora gufatwa ashobora gukoreshwa nabi ku by'inyungu z'amafaranga bahabwa nyamara wowe ntaruhare wabigizemo . nubwo bimeze bityo, abagore cyangwa abakobwa bagirwa inama yo kutajya bambara amapantaro abaziritse cyane ku by'impamvu z'ubuzima nanone.

Ese wajya mu mikino ngorora mubiri cyangwa indi myitozo wambaye ikanzu? ntabwo byakunda , ni byiza gushaka ipantaro yabigenewe , ukajya ugorora umubiri wawe. Bamwe mu bagore batambara amapantaro ntanubwo bakora imyitozo ngororamubiri nyamara nayo ikenewe cyane.

  1. https://chatgpt.com/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2020-09-21. Retrieved 2025-03-16.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2020-09-21. Retrieved 2025-03-16.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/111271/abagore-gusa-dore-impamvu-ari-byiza-kwambara-amapantaro-gusa-111271.html