Amamera

Amamera igisekuru cy'ikigage mu muco nyarwanda,ibinyobwa gakondo bifite umwihariko mu birori no mu buzima busanzwe bw’abaturage. Kimwe mu binyobwa bikundwa cyane ni ikigage, gitegurwa hifashishijwe amamera—ibinyampeke bikomoka ku masaka anyuze mu rugendo rwihariye rwo gutunganywa.[1]
Amamera aboneka nyuma yo kwinika amasaka mu mazi, aho ashyirwamo ivu kugira ngo afashe mu ivubura. Nyuma y’iminsi itatu, iyo amasaka yashyizwe ahantu hashyushye, ahindura ibara—ava ku mutuku aba umukara. Uyu mwihindukire w’amabara niwo utuma ahabwa izina rya amamera.[2]
Uburyo bwo gutegura amamera
[Hindura | hindura inkomoko]Kwinika amasaka: Amasaka ashyirwa mu mazi kugira ngo atose neza.
Kuvanga n’ivu: Nyuma yo kwinika, amasaka avangwamo ivu rifasha mu ivubura.[3]
Gutegereza guhinduka: Amasaka amaze iminsi itatu ahantu hashyushye ahinduka ava ku mutuku aba umukara, aho ahita yitwa amamera.[4]
Ikoreshwa ry'amamera
[Hindura | hindura inkomoko]Amamera akoreshwa mu kwenga ikigage, ikinyobwa gakondo cy’Abanyarwanda, gikunzwe cyane mu birori n’indi mihango y’umuco nyarwanda. Ikigage kinyobwa cyane mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Karere ka Gicumbi.[5]
Agaciro k'amamera mu muco nyarwanda
[Hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda, amamera afatwa nk’igice cy’umuco gakondo kubera uruhare rwayo mu gutegura ibinyobwa byifashishwa mu gusabana. Ikigage cyakorewe mu mamera gifite amateka maremare mu Rwanda, aho gikunze kunyobwa mu birori, ubukwe, n’indi mihango y’umuco.[6]
Reba kandi.
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-kigage-habamo-iki-gitera-abantu-kujya-mu-bitaro
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-kigage-habamo-iki-gitera-abantu-kujya-mu-bitaro
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/kamonyi-uruganda-rw-ikigage-rwatangiye-gukora