Amagweja

Kubijyanye na Wikipedia
Amagweja ari kuri bobere

Amagweja (cg igweja mu bucye) ni udusimba duto tumeze nka Nkongwa isanzwe yo mu bigori ariko tukagira ibara ry’umweru wera. Utwo dusimba dutungwa n’ubwoko bw’ibyatsi byitwa iboberi, bihingwa nk’ubwatsi bw’amagweja.[1]

Umumaro[hindura | hindura inkomoko]

Amagweja arororwa akazatanga indodo zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubudozi bw’imyenda, aya magweja atunzwa n’ikimera kitwa iboberi.[2] uworoye amagweja abona umusaruro mu minsi 30 gusa kandi ikilo kimwe kigura hagati y'amafaranga y'u Rwanda 2200-3600[3]. ubworozi bw'amagweja kandi bukorerwa ku buso buto kuburyo buri muntu wese ubifitemo ubushake yabukora.

ubu mu Rwanda mu cyanya cyahariwe inganda hari uruganda rutunganya ubudodo buturuka ku magweja rwitwa "HEworks" rw'abanyakoreya rwubatswe kubufatanye n'ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB).[4]

Uko amagweja akora ubudodo[hindura | hindura inkomoko]

Iyo igweja rimaze kwizingira muri ako kadongi, kaba ari gato kangana n’igi ry’inyoni, gafite ibara ry’umweru, icyo gihe umusaruro uba ubonetse, icyo gihe ako kadongi baragahambura bagasigarana ubudodo bwiza bukomeye hanyuma icyari igweja kigahinduka ikinyugunyugu kikaguruka.[1]

  1. 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-13. Retrieved 2022-05-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Ubworozi-bw-amagweja-bukomeje-guteza-imbere-ababukora
  3. https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/gatsibo-ni-yo-ya-mbere-ku-musaruro-uturuka-ku-magweja/
  4. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/niba-wifuza-umushahara-buri-kwezi-hinga-ibobere