Shingiro Aline Sano

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Aline sano)

Aline Sano Shingiro uzwi nka ALYN Sano umuhanzikazi w'umunyarwandazi wamenyekanye cyane mu gihugu cyu Rwanda ndetse no hanze yacyo kubera gusubiramo indirimbo z'abandi bizwi nka cover ndetse agakora nize bwite[1]

Aline Sano Shingiro[hindura | hindura inkomoko]

Umuhanzikazi ukorera umuziki we mu Rwanda ndetse no hanze yarwo wamamaye cyane kubera gukora cg gusubiramo indirimbo z'abandi ndetse agakora nize bwite yamamaye cyane kubera ijwi rye ryiza. [2]

Urugendo Rwa Muzika kuri Alyn Sano[hindura | hindura inkomoko]

Aline Sano uzwi nka Alyn sano nkizina akoresha muri muzika avuga ko yatangiye umuziki we muri 2010 ubwo yaririmbaga muri korari y'ikigo cy'Amashuri yizeho aho bita Igitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo. Yakomeje gukorera umuziki we muri korari yigisha bagenzi be baririmbanaga kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo yahinduraga ibitekerezo akava muri korari.

Uko yavuye muri korari[hindura | hindura inkomoko]

Alyn Sano yavuye muri korari muri 2015 ubwo yagiraga ibyago akabura umuvandimwe we mu mpanuka yarangiza agatabarwa nabavandimwe bo hanze bataririmbanaga kandi we yari yizeye ko abavandimwe be bo muri korari bazamuba [3] hafi nk'abantu yiyumvagamo kurusha abandi araheba asezera korali ubwo asa nkubivumburaho nkuko abivuga agenda agiye avuga ko muri icyo gihe musaza we mukuru nawe usanzwe ari umutunganya muziki aribwo yamusabye

kwiga indirimbo zitandukanye nizo yarasanzwe amenyereye muri korari maze yinjira muri muzika bakunda kwita iyisi atyo.[4]

Ibihangano bya Alyn Sano[hindura | hindura inkomoko]

Alyn Sano yamamaye cyane kundirimbo zirimo nka:

-kontorora

-naremewe wowe

-for us

-Rwiyoborere

-We the BEST[5]

ndetse nizindi nyinshi cyane ko yagiye akorana nabandi bahanzi benshi batandukanye bo mu Rwanda[6]

RUMURI[hindura | hindura inkomoko]

Alyn Sano yakoze igikorwa cyitwa Listening Party, ku itariki Ku ya wa 18 Kamena, aho cyari kigamije ahanini kumvisha abantu bari inshuti ze, abavandimwe ndetse hari nabandi iyi albumu mbere yuko ayigaragaza hanze, vuba ku wa Gatanu tariki 23 Kamena, iyi alubumu yayise RUMURI, ni izina rituruka kw’ijambo urebye urumuri, ahanini kwishakamo urumuri bigufasha kwimurikira no kumurikira ahandi wagezeho, nialbumu yitiriye n'ubundi indirimbo yitwa RUMURI, zicuranze mu mujyana ya Kinyarwanda, Aho yakozwe na Pastor P, ayiririmba aho ari umukobwa cyangwa ugomba kubera abandi urumuri, ndetse ko ibibazo byose uba ufite ugomba kubyikemurira ukishakamo ibisubizo . Sano avugako curaburindi riri mu buzima ducamo namenye ko rikurwaho nu urumuri urebye runturukamo. Rero ndi urumuri . albumu ya Alyn Sano akaba yaratangiye gukorwa muri 2020 , harimo indirimbo yari asanzwe zacurangishijwe ibikoresho gakondo, iriho indirimbo 13, hari indirimbo ebyiri harimo izo yahuriyemo na bandi bahanzi, hariyitwa ‘Abasamyi ba Nkombo’ ni yo yise Lioness, ndetse na Why yakoranye na KIVUMBI King, Mariya, Inshuti’ yakozwe na Bob Pro, iyi albumu yayikoze nyuma aho hashize y’imyaka itanu atangiye umuziki mu buryo bwa umwunga .[7]

  • Mwiza’ yakozwe na Santana Sauce,
  • Mariya ikorwa na Prince Kiiiz,
  • Umwihariko’ yakozwe na Sano Panda,
  • Sakwe Sakwe yakozwe na Yeah Man & Meira Pro,
  • Kuki na Why’ zombi zakozwe na Kenny Vybz,
  • rumuri’ yanitiriye album yakozwe na Pastor P,
  • Warakoze’ yakozwe na Eddie & Action
  • Bohoka’ ikorwa na Prince Kiiiz .[7]

Ibitaramo[hindura | hindura inkomoko]

Alyn Sano yagiye yitabira ibitaramo byinshi bitandukanye mu Rwanda no Hanze yarwo harimo nka Voice Africa ndetse nibindi aherutse kandi gukorera igitaramo onlne ku itariki 27 Gicurasi 2020 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga COVID 19[8]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.ktpress.rw/2021/04/alyn-sano-says-she-is-stronger-than-ever/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-08. Retrieved 2022-02-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/97286/alyn-sano-agiye-gukorera-igitaramo-kuri-internet-kizaba-mu-buryo-bwubahirije-amabwiriza-yo-97286.html
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-08. Retrieved 2022-02-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/alyn-sano-na-yvan-buravan-basohoye-indirimbo-bise-we-the-best
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-08. Retrieved 2022-02-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. 7.0 7.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/alyn-sano-yashyize-hanze-album-ye-ya-mbere-yise-rumuri
  8. https://inyarwanda.com/inkuru/97286/alyn-sano-agiye-gukorera-igitaramo-kuri-internet-kizaba-mu-buryo-bwubahirije-amabwiriza-yo-97286.html