Jump to content

Akarwa k'abakobwa

Kubijyanye na Wikipedia

Akarwa k’Abakobwa ni akarwa gaherereye mu kiyaga cya Kivu, hafi y’umwaro wa Nyamasheke, mu karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba y’u Rwanda. Aka karwa kazwi mu mateka n’umuco nyarwanda nk’ahajyanwaga abakobwa batwaye inda z’indaro mu gihe cya cyami, mu rwego rwo kubahana no kubasiga ishyanga nk’uko byari bisanzwe mu muco wa kera.[1][2][3][4][5]

Imiterere n’indangamerekezo

[Hindura | hindura inkomoko]

Akarwa k’Abakobwa kari mu mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke. Ako karwa gaherereye mu bilometero bike uvuye ku nkombe za Kivu, kandi kari hafi y’undi mwaro uzwi mu mateka y’ubwikorezi n’ubucuruzi bwambukiranya ibihugu.[1][2][3]

Mu muco nyarwanda wa kera, gutwara inda y’indaro (inda y’umukobwa utarashyingiwe) byafatwaga nk’icyaha gikomeye. Iyo byamenyekanaga, umukobwa yahabwaga igihano cyo gucibwa, agakurwa mu muryango agasigwa ishyanga cyangwa ahantu hadatuwe.[4][5]

Mu turere twegereye Nyamasheke, nk’uko byanditswe na Bigirumwami (1974), abakobwa batwaye inda z’indaro boherezwaga kuri aka karwa, aho babaga ari bonyine. Kubera icyo gikorwa cyo guherekezwa no gusigwa kuri aka karwa, kazwi kugeza n’uyu munsi ku izina rya Akarwa k’Abakobwa.[1][3][5]

Ikoreshwa ry’aka karwa

[Hindura | hindura inkomoko]

Abahavu bari abaturage bo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bajyaga basura aka karwa, bamwe bagasanga abakobwa bagihari bataricwa n’inzara cyangwa inyamaswa. Bamwe muri abo bakobwa barashyingirwaga cyangwa bagatwarwa n’abo bagabo, bagakomereza ubuzima mu bundi buryo.[6][1][2]

Umumaro w’amateka

[Hindura | hindura inkomoko]

Akarwa k’Abakobwa gafite akamaro k’umuco n’amateka, kuko kerekana imyumvire y’ibihe byashize ku bijyanye n’uburere, imyifatire n’imyemerere ku bagore n’abakobwa mu Rwanda rwa kera. Ubu ni ahantu h’inyigisho z’amateka n’uburenganzira bwa muntu, hashingira ku guha agaciro ubuzima no kurwanya ihutazwa rishingiye ku gitsina.[1][2][5]

Inyandiko zifashishijwe

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/menya-amateka-y-akarwa-k-abakobwa
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.newtimes.co.rw/article/3555/news/tourism/island-for-pregnant-girls-napoleons-hat-sambaza-and-all-about-karongi
  4. 4.0 4.1 https://africanfeminism.com/akarwa-k-abakobwa/
  5. 5.0 5.1 5.2 5.3 https://www.igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/akarwa-k-abakobwa-n-ibigabiro-bya-rwabugiri-i-nyamasheke-bigiye-gutunganywa
  6. https://intambwenews.com/2022/02/07/ese-koko-mu-rwanda-barohaga-abakobwa-batwaye-inda-zitateganyijwe/