Akarima k'Igikoni
Akamaro k'akarima k'igikoni
[hindura | hindura inkomoko]Akarima k’igikoni kazanwe na Guverinoma y’u Rwanda mu gufasha ingo nyinshi kurwanya imirire mibi n’igwingira byagaragaraga mu bana ndetse no mu bantu bakuru nka bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo uRwanda rugenda rugira.[1]
Abantu benshi bakekako umuntu akora akarima k'igikoni iyo afite ubutaka bwo guhingamo gusa, ariko siko biri ushobora gukora akarima k'igikoni ukoresheje uburyo bwinshi harimo nko gushyira igitaka mu mufuka, mu ndobo ndetse nikindi gikoresho gishobora kubika ubutaka bwabutaka washyize muri ibyo bikoresho byavuzwe haruguguru ukabusukura neza ugashyiramo ifumbire ukabutunganya neza ugahingamo ibihingwa nk'imboga,imbuto n'ibindi.
Akarima k'igikoni gafite akamaro ko kurwanya imirire mibi haba kubantu bakuru ndetse n'abana. [2]
Tumenye gahunda y'Akarima k'Igikoni
[hindura | hindura inkomoko]Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bw’ukwezi bwo kubaka mu gihugu hose uturima tw’igikoni nka bumwe mu buryo bwo kurwanya imirire mibi itera abana kugwingira.Yabutangirije mu Karere ka Nyaruguru kuri tariki ya 6 Gicurasi mu mwaka 2022 aho yifatanyije n’abayobozi ndetse n’abaturage gutera imboga mu turima tw’igikoni twubatswe.[3]Yavuze ko iyo gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru kuko kari mu dufite abana benshi bagwingiye kuko imibare yo mu mu mwaka 2020 yerekana ko bari kuri 39,1% kakaba ku mwanya wa cyenda mu gihugu mu kugira abana benshi bafite icyo kibazo.Ati “Kugwingira ku mwana ni ikintu gikomeye cyane kuko kimubuza kuzaba umwe mu Banyarwanda bashoboye bazageza igihugu cyacu aho twifuza.Iyo ufite umurima w’igikoni urya imboga zikungahaye ku ntungamubiri kuko uzisoroma ako kanya ugahita uziteka, biruta kwa kundi ushobora kujya kuzigura ku isoko n’uwagiye kuzigurisha yarazisoromye nk’ejo cyangwa ejobundi zanambye zimwe muri za ntungamubiri zatakaye.[3]
Umumaro w'Akarima k'Igikoni
[hindura | hindura inkomoko]Kubona imboga zo kurya si uguhora utanga amafaranga buri munsi ku bacuruzi, nawe ushobora guhinga akarima k’igikoni ugashyiramo za mboga zose ugura ya mafaranga uhora utanga akagabanuka cyane akaba yakoreshwa n’ibindi.Akarima k’igikoni ni kimwe mu bifasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, gafasha kandi mu kuba umuntu yakwirinda gusesagura amafaranga biciye mu kugura zimwe mu mboga, ibitunguru n’ibindi umuntu yakwihingiye ariko ajya gushaka ku isoko.[1]Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ari uko mu 2024 bazaba ari 19%.Mu gihe gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere iteganya ko mu 2024 abana bazaba bafite ikibazo cy’igwingira bazaba bageze kuri 19%, gahunda yo guhinga imboga mu turima tw’igikoni iri mu bifasha uturere muri gahunda yo kwihutisha gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira.[4]
Ibindi Twamenya
[hindura | hindura inkomoko]Ku bijyanye na gahunda ya SPRP ibafasha mu kurwanya imirire mibi, bavuze ko yabafashije cyane kuko hari ababyeyi benshi bafashijwe, abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana abana ndetse no gufasha mu guhugura abakozi n’abandi bantu batandukanye mu bijyanye no kurwanya igwingira ry’abana bato.[1]Iyo ufite imbuga nto ushatse watekereza kuhashyira akarima k’igikoni , uretse ibyo ushobora no gufata imifuka ugashyiramo itaka ubundi ugashyiramo dodo, ibitunguru, karoti n’ibindi icya mbere ni ukugira ubushake ukumva ko amafaranga uhora utanga ku mboga wayasigasira.Kugira akarima k’igikoni rero si umuteguro no kugira ngo bigaragare ko gahari gusa nko kubahiriza umurongo w’igihugu, ahubwo akarima k’igikoni ni ako gukoresha gahingwamo imboga z’ubwoko butandukanye kugira ngo kunganire gahunda yo kurwanya imirire mibi abana bahura na yo bikaba byabatera no kugwingira.G[3]ahunda yo kurandura burundu igwingira binyuze mu kwita ku karima k’igikoni ni gahunda yagezweho binyuze mu bukangurambaga mu baturage no gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/ubuzima/article/ntibihenze-uko-akarima-k-igikoni-kabaye-isoko-y-imirire-myiza-n-imibereho-muri
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/Akarima-k-imboga-kitezweho-guca-imirire-mibi
- ↑ 3.0 3.1 3.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yaciye-umuvuno-wo-guhangana-n-igwingira-ry-abana
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/kwita-ku-karima-kigikoni-kimwe-mu-bisubizo-bishatsemo-mu-kurwanya-imirire-mibi-nigwingira/