Akanyamuneza ku basenyerwaga n’umugezi wa Sebeya

Kubijyanye na Wikipedia

Iyo uganiriye n’abaturage bo mu Mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo yo mu Karere ka Rubavu, bakubwira ko umugezi wa Sebeya wari warababereye ikigeragezo gikomeye ariko ubu iki kibazo cyabaye amateka.

Mbere y’umwaka wa 2019, uyu mugezi waruzuraga ugasenya inzu, ukica abantu, ugatwara ubutaka bw’abaturage, ugasenya ibikorwaremezo n’ibindi.

Ibyo byaterwaga n’isuri n’imyuzure yaturukaga mu misozi yo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rutsiro na Rubavu, yakwisuka mu mugezi wa Sebeya ukangiza byinshi.

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 2019 ni bwo hatangijwe umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya, aho kurebera ikibazo kuri Sebeya yonyine, ahubwo harwanywa isuri ahaturuka amazi yiroha muri Sebeya hose.

Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN), Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) n’Umuryango Nyarwanda Uharanira Iterambere ry’Icyaro (RWARRI) ku nkunga ya Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda.

Mu misozi yamenaga amazi muri Sebeya hagiye hakorwa amaterasi, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka, hatangwa ibigega bifata amazi ndetse ku nkengera za Sebeya hakorwa inkuta z’amabuye.

Ibi ngo byaje kugabanya umuvuduko w’amazi ya Sebeya ku buryo bugaragara ndetse ayo materasi afata ubutaka kandi yongera umusaruro.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/ibiza-byabaye-amateka-akanyamuneza-ku-basenyerwaga-n-umugezi-wa-sebeya