Aissa cyiza

Kubijyanye na Wikipedia

Cyiza Aissa (yavutse 1990) ni umunyarwanda w'umunyamakuru wa bigize umwuga akaba yaratangiye uwo mwuga mu mwaka wa 2012, akaba yaratangiriye umwuga w'Itangazamakuru mu gitangazamakuru cya isango star mu gihe cy'imyaka itatu, aho yahise ajya ku kinyamakuru cya Royal FM arinaho akaba ariho abarizwa ubu. [1]

Amasomo[hindura | hindura inkomoko]

Cyiza Aissa yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Muhima aho yahavuye atangira ayisumbuye muri Groupe scolaire y' ibutare, ahava akomereza muri St Joseph I kabgayi, yahavuye akomereza muri ICK yi Kabgayi gusa ntiyaje gusoza ayo masomo, nyuma aza gusubukura amasomo muri ULK muri international relations .Cyiza ubwo yari arangije amashuri y'isumbuye yabonye Bourse imwemerera kwiga muri kaminuza ya KIE, arayanga kuko yaunda itangazamakuru . [1]

Akazi[hindura | hindura inkomoko]

Cyiza Aissa yakoreye ibigo bigiye bitandukanye harimo ibitangazamakuru, ibigo by'igenga, ndetse no muri leta aho akora icyiganiro ISHYA vyinyura ku ikigo cy'igihugu cyitangazamakuru cya RBA, kuri television yu Rwanda . [2]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://inyarwanda.com/inkuru/87773/twaganiriye-numunyamakuru-aissa-cyiza-wakuze-ashaka-kuba-umunyapolitike-ukomeye-aduhishuri-87773.html
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/119209/urubyiruko-rwarisanzuye-ikiganiro-ishya-kigiye-kugaruka-mu-isura-nshya-119209.html