Agasozi ka Kanyirarebe

Kubijyanye na Wikipedia

Agasozi ka Kanyirarebe gaherereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga, kakaba gahuriweho n’utugari tubiri aritwo Buramba na Nyangwe.[1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Amateka avuga ko kuri aka gasozi habaga igiti kinini cyane cy’inganzamarumbu cy’umunyinya cyari cyaritsemo inyoni zitandukanye, gusa ngo nta bantu benshi bari bahatuye , igice kinini cyari kigizwe n’ibihuru.[1]

Nk’uko abantu bakuze batuye kuri aka gasozi babisobanura, bavuga ko inkomoko y’izina Kanyirarebe ryaturutse ku mugore wabanaga n’ubumuga bwo mu mutwe witwaga Nyirarebe, waje aturuka mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu gace ka Bufumbira, maze aruhukira munsi y’icyo giti ahubaka akazu k’ibyatsi agaturamo.[1]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Kuri ubu ku Kanyirarebe harangwa n’ibikorwaremezo bitandukanye birimo umuriro w’amashanyarazi, inzu z’ubucuruzi, izo guturamo n’ibindi bikorwa byinshi by’iterambere.

Abaturage baho batunzwe cyane n’ubuhinzi bw’ibirayi bakuramo amafaranga abatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi, abandi bagakora ubucuruzibw’ibintu bitandukanye.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/musanze-inkomoko-y-izina-ry-agasozi-ka-kanyirarebe-ryaturutse-ku-murwayi-wo-mu