Abaturage bo mumujyi wa Kigali bashobora kwibasirwa n’ingaruka z’imyanda yo mu bwiherero

Kubijyanye na Wikipedia

Uko Umujyi wa Kigali urushaho guturwa cyane kandi imiterere yawo ikaba itoroshya iby’imicungire y’imyanda yo mu bwiherero, bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ndetse bikagira uruhare mu kwangiza imigezi n’ibiyaga hatagize igikorwa.

Abakoresha umusarani w’umwobo n’abafite ividurwa mu buryo bworoshye (septic tanks) mu Mujyi wa Kigali bagera kuri 92%.

Kuba Umujyi wa Kigali uturwa mu buryo bw’ubucucike bwongera umubare w’imisarane n’ibyobo bifata umwanda wo mu bwiherero ubusanzwe uba uvanze n’amazi.

Ayo mazi byoroha ko acengera mu butaka kubera ko Kigali igizwe n’imisozi akazagera aho yivanga n’ayo abantu basanzwe bakoresha ndetse rimwe na rimwe akaruhukira mu migezi nka Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/imiterere-y-umujyi-wa-kigali-ishobora-gutuma-abaturage-bibasirwa-n-ingaruka-z