Abantu ku giti cyabo bahawe uburenganzira bwo gutunga ibyanya bibungabungirwamo inyamaswa

Kubijyanye na Wikipedia

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigenga Pariki z’Igihugu n’ibyanya kamere, ryemerera umuntu ku giti cye gutunga icyanya kamere mu gihe Pariki zo ari umwihariko wa leta.

Iri tegeko rigena uburyo bwo gushyiraho no gucunga pariki z’Igihugu, ibyanya kamere n’uturere tw’ubuhumekero twabyo.

Pariki y’Igihugu isobanurwa nk’ahantu kamere harinzwe na Leta kubera umwihariko waho, ubukungu, ubwiza, ibimera cyangwa inyamaswa kandi imikoreshereze yaho ikibanda gusa ku bushakashatsi, uburezi cyangwa ubukerarugendo.

Ni mu gihe icyancyya kamere ari agace k’ubutaka gashobora kuba ari aka Leta cyangwa ak’umuntu kagenwe hagamijwe kubungabunga amoko y’inyamaswa cyangwa ay’ibimera mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kubibyaza umusaruro mu buryo burambye.

Ku rundi ruhande akarere k’ubuhumekero ni agace kari hagati ya pariki y’Igihugu cyangwa icyanya kamere n’ubutaka bwagenewe ibindi bikorwa kagenwa hagamijwe kurinda pariki y’Igihugu cyangwa icyanya kamere.

Iri tegeko ryatowe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, rikaba rigamije koroshya no kunoza imicungire ya Pariki z’Igihugu, guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima, kongera ibyanya kamere no gufasha abikorera kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Rigamije gushyiraho itegeko rimwe rigenga pariki zose z’Igihugu mu Rwanda bitandukanye n’uko habaho itegeko rigenga Pariki runaka ukwayo.

Nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Uwera Kayumba Marie Alice, ubwo hatorwaga ingingo ku yindi mu zari zigize umushinga w’itegeko, Pariki y’Igihugu cyangwa icyanya kamere n’uturere tw’ubuhumekero twabyo bishyirwaho mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ibinyabuzima byo mu gasozi.

Pariki y’Igihugu, icyanya kamere n’uturere tw’ubuhumekero twabyo biri mu mutungo rusange wa Leta. Icyakora, umuntu ashobora gutunga icyanya kamere n’akarere k’ubuhumekero kacyo.

Kugira ngo Pariki y’Igihugu ishyirweho bisaba ko hagaragazwa ahantu ishobora gushyirwa, kumenyesha abatunze ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko icyifuzo cyo kugena ahantu nka pariki y’Igihugu, gukora inyigo z’isuzumangaruka ku bidukikije n’ibindi.

Ishyirwaho ry’icyanya kamere cya Leta ryubahiriza inzira imwe n’iyo gushyiraho pariki y’Igihugu.

Icyanya kamere cy’umuntu

Umuntu ashobora gutunga icyanya kamere bitangiwe uruhushya n’urwego rwa Leta rufite mu nshingano gucunga no guteza imbere pariki z’Igihugu icyakora iteka rya Minisitiri ni ryo rizagena uburyo, ibisabwa n’inzira binyuramo kugira ngo umuntu atunge icyanya kamere rikanagera ingano ingano y’akarere k’ubuhumekero ka pariki y’Igihugu cyangwa ak’icyanya kamere.

Nubwo Pariki cyangwa icyanya kamere bishyirwaho hagamijwe kurengera ibidukikije no kubibyaza umusaruro, bishobora gukurwaho bisabwe n’ikigo gishinzwe imicungire yabyo.

Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko muri politiki y’Igihugu yo kurengera ibidukikije Pariki zifite akamaro kanini bityo nta mpamvu yatuma ikurwaho nk’uko bigenwa mu ngingo ya 17 y’iri tegeko nyamara ntihagaragazwa ibigomba kugenderwaho.

Ati "Kuba tuvuga ko ikigo gishobora gusaba ikurwaho rya pariki hagombye kugaragazwa nibura ibigenderwaho. Hari ibintu by’ingenzi itegeko cyangwa iteka rya minisitiri ryateganya byagenderwaho nk’impamvu."

"Ni iyihe mpamvu ituma Pariki ivaho cyangwa icyanya kamere; ese ntibigikenewe, dufite umwuka mwiza? Hajyeho itegeko cyangwa amabwiriza avuga ikiba cyabaye."

Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Uwera Kayumba Marie Alice, ati “Twumva impamvu zatuma Pariki ivaho ari nk’izatuma ijyaho. Birashoboka cyane ko Pariki yavaho nubwo impamvu utahita uyibona aka akanya ariko urwego rushinzwe imicungire y’amapariki birashoboka ko rwabona ko ari ngombwa ko yavaho cyangwa ikimukira ahandi bitewe n’inyungu igihugu cyabigiramo.Kuyishyiraho no kuyikuraho byaba mu nyungu z’igihugu."

Depite Mukabalisa yashimangiye ko hagombye gushyirwaho impamvu zikomeye zisabwa ushaka gukuraho pariki zidakwiye kurekerwa mu mahitamo y’uwo ari we wese.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/abantu-ku-giti-cyabo-bahawe-uburenganzira-bwo-gutunga-ibyanya-bibungabungirwamo