Abangiza nyungwe barakeburwa

Kubijyanye na Wikipedia

Hagamijwe gukomeza kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no kwigisha abayangiza kubireka, mu nkengero zayo hakomeje ibikorwa bitandukanye byo gukora ubukangurambaga.

Ni nyuma y’uko byagaragaye ko hari abaturiye Nyungwe bagikora ibikorwa bibi birimo kwica inyamaswa ziyibamo bakazibaga cyangwa bagategamo imitego ndetse hari n’abahagika imizinga mu nkengero zayo bajya guhakura bagateza inkongi y’umurimo.

Urugero ni nk’aho muri Kanama 2022 muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi hagaragaye inkongi ikomeye.

Abaturage n’inzego z’umutekano bihutiye kuzimya ariko kuko umuriro wari ufite imbaraga icyo gikorwa cyatwaye iminsi ibiri bituma hashya hegitari 21.

Nyuma y’icyumweru kimwe abantu bane batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutwika Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Umuryango Biodiversity Conservation Organisation (Biocoor) wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, watangije uburyo bwo gusanga abagenzi mu modoka zinyura muri Nyungwe ubibutsa ko bagomba kwirinda ibikorwa bibi biyangiza.

Ni ubukangurambaga buri kujyana no gukomeza kwigisha abaturage kudakorera ubuhigi muri Nyungwe no kudahohotera inyamaswa ziyisohotsemo ko ahubwo bakwiye kuzitabariza zigasubizwamo mu mahoro.

Usibye ibyo, hateguwe n’amarushanwa y’impano zitandukanye zigaruka ku byiza byayo aho abayatsinze babihemberwa.

Yateguwe na Biocoor ku nkunga ya Joa na Trocaire, abayitabiriye barushanyijwe mu kunyoga igare banyura mu mihanda ikikije Nyungwe, mu mivugo no mu ndirimbo ndetse hahembwa n’abanyamakuru bakoze inkuru zikangurira abaturage kubungabunga ibidukikije.

Uwase Sandra w’imyaka 13 y’amavuko ni umwe mu batsinze amarushanwa ahabwa n’igihembo. Yavuze ko igihembo ahawe kimuteye umurava wo gukomeza kwita ku bidukikije no kubikangurira abandi.

Ati “Nk’uko tubizi Nyungwe yinjiza amadovize bakatwubakira amashuri tukiga bakaduha n’ibindi bikorwaremezo bidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi. Igihembo nahawe cyanteye umurava wo gukomeza kwigisha abandi ibyiza byo kubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCOOR, Dr Ange Imanishimwe, yavuze ko uburyo nk’ubu bwo gukoresha amarushanwa bufasha mu kurushaho gutuma abaturage bakangukira kurinda no kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Dushaka gutoza abanyarwanda ku buryo umuntu abona inyamaswa akayitabariza akayitaho kubera ko nazo zidufitiye akamaro. Niyo mpamvu twahisemo abantu bafite ibihangano kugira ngo mu by’ukuri badufashe gukomeza guhindura imyumvire y’abaturage kandi n’iyi Nyungwe duturiye ihinduke ubukungu bw’abantu kuko ni pariki irimo amahirwe menshi abantu babyaza umusaruro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Nteziryayo André, yashimiye umuryango BIOCOOR uruhare ugira mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima no kubikangurira abandi, awizeza ko Leta izakomeza gufatanya nawo.

Ati “Dukomeze ubufatanye mu kubungabunga Nyungwe yacu ndetse no kubitoza abakiri bato kugira ngo bakurane uwo muco mwiza.”

Muri gahunda nk’iyi y’amarushanwa agamije gukangurira abaturiye Nyungwe kuyibungabunga hamaze gutangwa arenga Miliyoni 3 Frw yahawe abatsinze amarushanwa yo kuririmba, kuvuga imivugo, no konyonga amagare.

Hakorwa n’ibikorwa birimo kwigisha abana b’abanyeshuri mu gihe cy’ibiruhuko, bagatozwa kwita ku bidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/abagikora-ibikorwa-bibi-byangiza-nyungwe-bakebuwe