Jump to content

Abangavu Baterwa Inda

Kubijyanye na Wikipedia

Intandaro yo guterwa inda ku bangavu

[Hindura | hindura inkomoko]

Ababyeyi bataganiriza abana babo ku buzima bw'imyororokere, ni imwe mu mpamvu zituma abangavu batwara inda zitateganyijwe.[1] Izindi mpamvu zigwarukwaho cyane mubitera gusambanya abana batarageza imyaka y'ubukure harimo ubusinzi buri mu miryango, kutagira umwanya wo gukurikirana no kuganira mu muryango, ubuharike, gucana inyuma kw'abashakanye, kudasobanukirwa ihame ry'uburinganire, ababyeyi batita ku nshingano ndetse n'amakimbirane hagati y'abashakanye aterwa n'impamvu zitandukanye.[2]

Ubushakashatsi

[Hindura | hindura inkomoko]

Imibare yagaragaye mu bushakatsi bwakozwe na komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure 57.1% bazitewe n'abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n'abaturanyi babo mugihe 2% bazitewe n'abo bafitanye isano.[3]

AMASHAKIRO;

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.rba.co.rw/post/Zimwe-mu-mpamvu-abangavu-batwara-inda-zititeguwe
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/muri-2024-abangavu-22-454-batewe-inda
  3. https://www.isangostar.rw/karongi-ingamba-mu-gukumira-inda-ziterwa-abangavu