AMAREBE

Kubijyanye na Wikipedia
Amareba

Mu Rwanda munzuzi ibiyaga hakunze kuboneka icyatsi kitwa "AMAREBE' ni ikimera kimera mu mazi ibibabi byacyo bikazamuka ejuru ni indabyo siza nk'idoma .

Mu karere ka Bugesera mu kiyaga cyohoha hagaragayemo icyi cyatsi kibi ku rusobe ry'ibinyabuzima biba mu mazi.

Hatangijwe umushinga wo kurandura icyo cyatsi cy' amarebe mu karere ka Bugesera mu kurengera ibidukikije[1].

Ibibi by'amarebe[hindura | hindura inkomoko]

Amarebe n'umwanzi w'urusobe rw'ibinyabuzima mu biyaga, imigezi n'inzuzi.

Amarebe yororoka vuba akareremba hejuru y'amazi agafunga imiyoboro y'amazi yo kuhira urusobe rw'ibimyabuzima ruri mu mazi rukazahara ,umusaruro w'amafi ukagabanuka n'amato ntagenda neza nk'uko bikwiye .

Amarebe

Uko amarebe agenda agwira mu kiyaga byangiza ikiyaga kuko amarebe agenda aba meshi bigabanya ubwiza bw'amazi ku binyabuzima buri mu mazi bimwe bikanapfa .

Amarebe nanone icyatsi kibi kica urusobe rw'ibimera gisanga mu mazi .

Igisubizo cyabonetse mu kubyaza umusaruro amarebe .[hindura | hindura inkomoko]

Mu murenge wa Gashora hari itsinda rya abagore ribyaza amarebe akamaro hakorwamo bimwe mu bikoresho byifashishwa ;harimo inkweto ,ibikapu ,inofero n'ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima [2].

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

Aya niyo marebe icyatsi kibi kica urusobe rw'ibinyabuzima byo mu mazi
  1. Bugesera: Umushinga wo gukura amarebe mu Kiyaga cya Cyohoha ya ruguru umaze gukura bamwe mu bukene - Kigali Today
  2. Gashora: Amarebe yari ikibazo none yabaye igisubizo - Kigali Today