Jump to content

AMAKORO

Kubijyanye na Wikipedia

Amakoro ni ubwoko bw'amabuye afite ibara ry'umukara aboneka akenshi nyuma yiruka ry'ibirunga , cyane cyane mu ntara y'amajyaruguru n'uburengerazuba by'u Rwanda

amakoro

Akamaro k'amakoro

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu bwubatsi ,amakoro yagize umumaro cyane , kera umuntu wabaga afite umurima urimo amakoro yagorwaga/yavunwaga no kuwuhinga ariko muri iyi myaka, kubera iterambere ry'ikoranabuhanga mu kubasha kuyabyaza umusaruro mu bw'ububatsi , amakoro yongereye agaciro kandi inganda zongerera agaciro aya makoro zariyongereye cyane.[1]
Amakoro yifashishwa mu gutaka imbuga, kubaka imihanda , inkuta z'inzu n 'ibindi[2]
Amakoro yagize uruhare runini mu kubaka ama hoteli ateza imbere ubukerarugendo ndetse anifashishwa mu gutunganya ubwubatsi butangiza ibidukikije.
Ivu rikomoka ku iruka ry'ibirunga rikize ku myunyu y'ingenzi ku buhinzi, akaba ari cyo gituma ubutaka bw'amakoro burumbuka bukaba buberanye cyane n'ibikorwa by'ubuhinzi[3]

Uruhare rw amakoro mwiterambere

[Hindura | hindura inkomoko]

abantu benshi batangiye kujya bayakoresha mubucuruzi buteye imbare , nko mumarestora ahenze mumugi wa kigali

restorant yitwa Treasures of Ikoro yayakoresheje mukubaka iyo nyubako yayo yose and bikana kururra abakiriya baje kwirebera

ubwiza bwiryo kora , ritanga umwuka mwiza ndetse bifasha nurusobe rw'ibinyabuzima. murwego rwo guhanga nimihindagurikire y ikirere nabwo

ikoro rifite icyo rifasha kuko risimbura amarange nibindi bikoresho byifashishwa mugutaka amazu, ikoro ritanga ubwiza butangaje.[4]

Uturere tubonekamo amakoro

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu turere tw'amajyaruguru harimo akarere ka Musanze Mu turere tw'uburengerazuba harimo akarere ka Nyabihu n'akarere ka Rubavu.

Uko amakoro abaho

[Hindura | hindura inkomoko]

Iyo ibirunga birutse ibikoma(magma) biva mu kirunga bishyushye iyo bimaze igihe birafata maze byakonja bigahinduka amabuye ari yo yitwa amakoro.

  1. https://umuseke.rw/2022/06/musanze-amakoro-yahindutse-imari-ishyushye-umuturage-yateje-imbere-ayavuga-imyato/
  2. https://www.rba.co.rw/post/Amakoro-amaze-kuba-imari-ishyushye-Arabyazwamo-ibikoresho-byubwubatsi
  3. https://www.virungatoday.rw/ibyingenzi-wamenya-ku-kirunga-umusozi-buhumekero-bwisi/
  4. https://www.tripadvisor.com/Restaurant_Review-g293829-d26224035-Reviews-Treasures_Of_Ikoro-Kigali_Kigali_Province.html