‘N’i Nyagasambu rirarema’, Imvugo yakomotse ku bakozi ba MININTER
‘N’i Nyagasambu rirarema’, Imvugo yakomotse ku bakozi ba MININTER
[Hindura | hindura inkomoko]Iyi mvugo yamamaye mu Rwanda, ndetse ihimbwamo n’indirimbo, ngo yakomotse ku bakozi ba MININTER, ubwo bajyaga gukora umuganda wo gutera ibiti i Nyagasambu, bataha bakahahahira ibiribwa bitandukanye ku giciro giciriritse, nyuma bajya mu masoko ya Kigali bagasanga ibyaho bihenze, bati “N’Inyagasambu rirarema.”
Abasaza bo muri aka gace bavuga ko abari abakozi ba Minisiteri icyo gihe yitwaga (MININTER) ‘Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini’, mu myaka ya za 1975 bajyaga mu muganda wo gutera ibiti bya Pinusi i Nyagasambu mu cyahoze ari Komini Bicumbi baturutse i Kigali.
Aha iyo umuganda warangiraga bacaga mu isoko rya Nyagasambu bagahaha ibiribwa binyuranye kuri make ugereranyije n’ibiciro bahahiragaho i Kigali.
Mu minsi isanzwe itari iyo kujya ku muganda, birumvikana ko aba bakozi bajyaga guhahira mu masoko asanzwe yo muri Kigali, bakabwirwa ibiciro bihanitse ugereranyije n’iby’i Nyagasambu maze nabo bagasubiza ko n’i Nyagasambu rirema. Ni uko kuva icyo gihe kugeza ubu imvugo iba kimomo, iyo umuntu akwimye ikintu runaka cyangwa se iyo aguhenze, uramusubiza uti “N’inyagasambu rirarema.
‘Ab’i Nyagasambu nitwe dutunze Abanyakigali’
Munyandekwe Pascal afite imyaka 65, yavukiye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Fumbwe ahamya ko Nyagasambu ari iwabo w’ibiribwa.
Yagize ati “Nyagasambu ni iwabo w’inka n’abageni, ni iwabo w’ibiribwa n’ibinyobwa. Niba utari unabizi ni twe dutunze Abanyakigali. Ibyo rero ni byo bituma wumva bavuga ngo n’i Nyagasambu rirarema, kubera ko isoko ryacu ari mpuzamahanga, rihuriraho n’abaturutse mu Turere dutandukanye dukikije Akarere ka Rwamagana.”
Uyu musaza kimwe n’abandi bazi amateka, bavuga ko nta nzara yari yaba muri aka gace, bityo ngo iyo mu tundi duce hari inzara, bajya guhahira i Nyagasambu, dore ko kuri ubu hari isoko rya kijyambere rirema kabiri mu cyumweru; kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu.