Umwuka

Kubijyanye na Wikipedia
Umwuka ku isi

Umwuka[hindura | hindura inkomoko]

Umwuka ni uruvange rwa gazi rutagaragara ruba mu kirere kandi ruhumekwa n’ibinyabuzima ariko rushobora kugira ingaruka ku mibereho yabyo ndetse n’ibidukikije muri rusange, urwo ruvange rw’ibinyabuzima by’ubwoko bwose harimo umuntu, inyamaswa z’amoko yose, ibimera by’amoko yose byaba ibiri ku butaka, mu butaka, mu mazi cyangwa mu kirere hamwe n’ubugirirane burangwa hagati yabyo byose ubisanga mu mwuka. [1][2]

Umwuka mwiza n'umwuka mubi[hindura | hindura inkomoko]

Umwotsi

Kimwe mu bituma ubuzima bushoboka ku Isi by’umwihariko, ni umwuka mwiza _( wa oxygène) ugize 21% by’uruhurirane rw’imyuka iri mu kirere cy’Isi (atmosphère), ugakurikira Nitrogène yihariye 78% by’imyuka yose iri mu kirere.Undi mwuka w’ingenzi ni gaz carbonique (CO2), ubarizwa mu ruhurirane rw’imyuka isigaye igize 1% by’iri mu kirere, CO2 ikiharira 0,04%. Nubwo CO2 ari nke cyane mu kirere, igira akamaro gakomeye mu buzima, aho akazwi ari uko yifashishwa n’ibimera mu gukura kwabyo (photosynthèse). Icyakora uyu mwuka unagira uruhare rufatika mu kuringaniza ingano y’ubushyuhe buri ku Isi.[1][2]

Izuba[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe izuba ni ryo soko y’ingenzi y’ingufu zikoreshwa ku Isi mu kurema ubushyuhe. Ziramutse zidahari, Isi yaba ikonje ku kigero ibinyabuzima byinshi bitashobora kwihanganira. Iyo Isi yakiriye izi ngufu z’Izuba, nayo izohereza mu kirere, aho zihura na CO2 ndetse n’umwuka uba wazamutse uturuka mu mazi ari ku Isi (vapeur d’eau).[1][2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwuka-wanduye-muri-kigali-ubwiyongere-bw-ubushyuhe-u-rwanda-rwaba-rukeneye
  2. 2.0 2.1 2.2 https://amarebe.com/ikiguzi-gitangaje-cyumwuka-duhumeka/