Ibumba

Kubijyanye na Wikipedia
Ibumba
umububyi

Sobanukirwa Ibumba ry'Icyatsi[hindura | hindura inkomoko]

Ibibumbano

Kunywa amazi avanzemo ibumba ritagira umusenyi gatatu ku munsi bigirira umubiri akamaro gakomeye, ibumba ry'icyatsi uretse kurinda indwara zimwe na zimwe ribasha no kuvura indwara zitandukanye.[1]

Akamaro k'Ibumba ry'Icyatsi[hindura | hindura inkomoko]

  • Ibumba rirakenewe cyane mu myanya inoza ibyo kurya rikavura indwara zirimo,izo mu gifu no mu mara,ukarinywa ubyitondeye kandi ukurikije gahunda idahinduka.Ibumba rivura kanseri kuko rifite imbaraga yo kunyunyuza, gutwika,koza,kugaburira no kongera amaraso.Rishobora kunyobwa cyangwa rikarambikwa aharwaye ari ryinshi.[2]Ikirahuri 1 cy’amazi kivanzemo akayiko gato k’ifu y’ibumba ry’icyatsi kibisi n’uduheke 2 twa tungurusumu bikararana hamwe bikanyobwa mu gitondo na nimugoroba iminsi 7,kabiri mu kwezi bivura kanseri. Iyo urwaye inzoka uriraza mu mazi washyizemo uduheke 2 twa Tungurusumu ukarinywa mu gitondo ukibyuka, ku ndwara z’uruhu no mu kiziba cy’inda n’umugongo, ibibyimba [3]Uritoba mu mazi ukomekaho umubumbe waryo aharwaye rikahamara isaha imwe gusa. Umwana wabuze igikuriro uritobamo ukaryomeka mu ruti rw'umugongo rikahamara isaha imwe. Umugore utwite arinywa kugeza ku mezi arindwi ubundi akajya arisiga mu kiziba cy'inda.Ibumba rivura kanseri kuko rifite imbaraga yo kunyunyuza, gutwika,koza,kugaburira no kongera amaraso.Rishobora kunyobwa cyangwa rikarambikwa aharwaye ari ryinshi.[4]Ikirahuri 1 cy’amazi kivanzemo akayiko gato k’ifu y’ibumba ry’icyatsi kibisi n’uduheke 2 twa tungurusumu bikararana hamwe bikanyobwa mu gitondo na nimugoroba iminsi 7,kabiri mu kwezi bivura kanseri.

Ibumba mukuvura byinshi bitandukanye[hindura | hindura inkomoko]

Ibumba ry’icyatsi mu gihe ribitswe neza, ahantu hatari ubukonje bukabije cyangwa urumuri rwinshi, ntirisaza.Kuko ibumba ari ikintu gifite imbaraga nyinshi, ni ikintu cyo kwitonderwa cyane cyane kurikoresha mu mubiri imbere. Ibumba ry’icyatsi rishobora kubuza indi miti gukora akazi kayo mu mubiri. Ikindi kandi ntiriribwa cyangwa ngo rinyobwe n’abana bato, ndetse n’abagore batwite ntibabyemerewe.Ku rubuga www.santemagazine.fr bavuga ko ibumba ry’icyatsi rifasha mu kugabanya ububabare.[5]Ibumba ry’icyatsi rikoreshwa cyane cyane mu kwita ku ruhu rwo mu maso, rigafasha cyane abagira uruhu rwo mu maso ruyaga, aho bavanga ibumba n’amazi bikamera nk’igikoma gifashe, nyuma bakagisiga mu maso kugira ngo bifashe uruhu kumera neza.Mu byiza by’ibumba ry’icyatsi, harimo kuba ryomora aho umuntu yakomeretse, rigasohora imyanda mu mubiri ndetse rikica tumwe mu dukoko twitwa “bacteria”; rivura kandi impiswi n’ibindi.Ibumba ry’icyatsi kandi ryifashishwa mu kwita ku musatsi ndetse no mu gukesha amenyo.[6] Silice iboneka mu ibumba ry’icyatsi kandi, ifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza.Kuko ibumba ari ikintu gifite imbaraga nyinshi, ni ikintu cyo kwitonderwa cyane cyane kurikoresha mu mubiri imbere. Ibumba ry’icyatsi rishobora kubuza indi miti gukora akazi kayo mu mubiri. Ikindi kandi ntiriribwa cyangwa ngo rinyobwe n’abana bato, ndetse n’abagore batwite ntibabyemerewe.[7]

Ibindi bintu wamenya ku Ibumba[hindura | hindura inkomoko]

Twahisemo ibumba ry’icyatsi kuko ariryo ahanini rikunda gukoreshwa mu kuvura, nubwo andi moko atandukanye nk’umweru,umutuku,umukara n’iroza nayo ajya akoreshwa mu kwita ku ruhu, n’ahandi.Ubundi ibumba ni ubutare bucukurwa mu butaka. Rishobora gucukurwa ahantu henshi hatandukanye ho mu bishanga no ku gasozi.Ibumba ryo kunywa no kwisiga riba ritunganije ku buryo riba rimeze nk’ifu inoze neza.[8]Impumuro mbi mu kanwa, igihe umuntu yarozwe , grippe, ibumba rukura imyanda mu mubiri umubiri wacu uba udafitiye ubushobozi bwo gusohora, umuriro, kuvura guhitwa, kurinda kanseri, rikiza constipation, ububabare bwo mu menyo, ibumba ryorohereza abarwayi ba asthma, ku ndwara z’igifu kigira aside nyinshi, umwijima uterwa na virus, ku mainfections atandukanye( iz’amaraso, amahumane mu nda bita mycose intestinale), kuvura amashamba ( kubyimba ku matama), abagira ibibazo byo muri pancreas, ku badamu batwite rifasha kubyara abana bameze neza kandi rikabafasha no kubyara neza.[9]Ibumba kandi rifasha abantu barwaye za amibe, abantu bagira imyuka mu mara( abantu bagira umwanya mu mara irimo ubusa kandi nta mwanya urimo ubusa uba ugomba kuboneka mu mara), kubura amaraso, ku mallergies atandukanye, uburwayi bw’impyiko, gutunganya imihango ibabaza, abafite udusebe mu gifu urarinywa ukanaryisiga ku gice igifu giherereyemo,kutabona ibitotsi, no gushaka kwihagarika buri mwanya aha naho urarinywa ukanarisiga kuri cy’iziba cy’inda.[10]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/102296/sobanukirwa-akamaro-kibumba-ryicyatsi-102296.html
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/102296/sobanukirwa-akamaro-kibumba-ryicyatsi-102296.html
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/102296/sobanukirwa-akamaro-kibumba-ryicyatsi-102296.html
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/102296/sobanukirwa-akamaro-kibumba-ryicyatsi-102296.html
  5. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-ibyiza-byo-gukoresha-ibumba-ry-icyatsi
  6. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-ibyiza-byo-gukoresha-ibumba-ry-icyatsi
  7. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-ibyiza-byo-gukoresha-ibumba-ry-icyatsi
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-19. Retrieved 2023-02-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://inyarwanda.com/inkuru/102296/sobanukirwa-akamaro-kibumba-ryicyatsi-102296.html
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-19. Retrieved 2023-02-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)