World Social Forum

From Wikipedia
Jump to: navigation, search

World Social Forum ni Forumu itegamiye kuri Leta ihuza za NGOs ikaba iharanira ubwisanzure bw abaturage n amahuriro yabo ashyiraho umurongo wa politiki ubabereye kandi ugamije iterambere rirambye kandi ryuzuzanya. Muri rusange iyi forum irwanya Ikomatanyabukungu , ubusumbane bukabije mu by ubukungu n izindi ngeso za mpatsibihugu, igashyira imbere uburenganzira bwa muntu no kurengera ibidukikije. Irwanya kwegurira ibikorwa abikorera ku giti cyabo, ubwisanzure mu bucuruzi n amategeko arengera umutungo, ivuga ko ubutegetsi bwava ku rwego rw isi bukajya ku rwego rw igihugu.