Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika yo Hagati

Kubijyanye na Wikipedia
Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika yo Hagati
Afurika

Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika yo Hagati cyangwa Uyu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS cyangwa CEEAC ; izina mu Cyongereza: Economic Community of Central African States ; izina mu Gifaransa: Communauté Économique des États d'Afrique Centrale) ni umuryango ugamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika yo hagati. Intego zawo ni ukugera k’ubwigenge ibihugu bihuriyeho kuzamura ikigero cy’imibereho y’abaturage batuye ibihugu biwugize no guharanira ko hatabaho ihungabana ry’ubukungu binyuze mu bufatanye burimo umucyo.

Uyu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati wavutse mu wa 1983. Ugizwe n’ibihugu 11 byo muri ako Karere harimo n’u Rwanda

amadorari

Intego za ECCAS/CEEAC[hindura | hindura inkomoko]

CEEAC/ECCAS igamije: guteza imbere ubukungu bw’ibihugu mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, umutungo kamere, ubucuruzi, inganda, itumanaho, gutwara ibintu n’abantu; guharanira imibereho myiza y’abaturage; gukuraho imisoro n’amahoro; gushyiraho politiki y’urujya n’uruza rw’abantu; gushyiraho Ikigega cy ubufatanye bugamije iterambere; gufasha ibihugu bikennye kurusha ibindi.

Icyerekezo cya ECCAS/CEEAC[hindura | hindura inkomoko]

CEEAC ubu ifite gahunda yo kuvugurura imikorere mu rwego rw’ubukungu no gukemura ibibazo bihungabanya amahoro n’umutekano.