Makadamiya

From Wikipedia
Jump to: navigation, search
Makadamiya
Makadamiya

Makadamiya (izina ry’ubumenyi mu kilatini: Macadamia ) ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiza amafaranga menshi ku muhinzi wayo, ariko kikaba ari igihingwa kitagwiriye henshi muri aka karere.

Amako ya makadamiya[edit | edit source]

Dore ibitandukanya amoko ya Makadamiya ahingwa ariyo:

  • Macadamiya integrifolia : Irangwa no kugira umusaruro mwinshi ufite amavuta ari hejuru ya 60%. Irangwa no kugira amahwa make, ariko ntibashakwihanfanira imiyaga n’indwara kubera ko ifite imizi migufi. Urubuto rwayo ni uruziga rufite umurambararo wa mm21.5-mm27.4,amashami yayo ateye nk’umutemeri.
  • Macadamia tetraphyla : Igira umusaruro muke ufite amavuta make munsi ya 60%ahubwo ikagira isukari nyinshi. Yihanganira indwara n’umuyaga kuko ifite imizi miremire. Igira amahwa menshi ku buryo kuyikenura bigorana.

Makadamiya yera mu Rwanda[edit | edit source]

Makadamiya

Mu Rwanda makadamiya yahageze mu ntangiriro z’umwaka w’1970 izanywe n’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi (ISAR),icyo gihe bayiteye muri ISAR I Rubona n’I Karama,ariko ntiyitabwaho nk’uko bikwiriye. Mu mwaka w’1985 ubushakashatsi bwakozwe na MINAGRI bwerekanye ko makadamiya year hose mu Rwanda. Mu mwaka w’2004 MINAGRI yatangiye kuyamamaza ku biryo hagati y’imyaka ya 2005 na 2010 hatewe ingemwe ziri hagati y’ibihumbi Magana atatu (300.000 )na Miriyoni imwe n’igice (1.500.000 ). Ni ukuvuga Hegitari 2.000-10.000.

Uturere tubereye makadamia mu Rwanda: Umurambi wo hagati, Umurambi w’I burasirazuba, Inkengero z’ikiyaga cya Kivu, Akarere k’Impara.