Kigali master plan

Kubijyanye na Wikipedia
Kigali Nziza

kigali master plan yahawe izina "KIGALI YACU" ikaba ijyanye n' intego za UNHABITAT kandi ikaba y uzuzanya n intego za (UNSDGs) SMEC company ishamikiye kuri Surbana Jurong ifite intego yo kujyira kigali umujyi w' abaturage.[1]

Iki gishushanyo mbonera ni ishusho yahazaza ha Kigali kandi kikaba n’umuyoboro w’ uko tuzajyera ku kerecyezo cy’ ahazaza

iki gishushanyo mbonera gikubiyemo gahunda y’ igihe kirekire isobanutse izafasha mw’ iterambere no kwaguka kwa Kigali.

Iki gishanyo mbonera cy’ umujyi gifite intumbero y’ imyaka 30 nukuvuga kuva muri 2020 kujyeza muri 2050 aho abatuye Kigali bazaba bangana na  miliyoni 3.8 bavuye kuri million 1.6.

iyi master plan nshyashya yatashwe taliki ya 04 zu kwa 09 2020 yaje isimbura iyari imaze ijyihe dore ko yo yari yarashyizwe kumugaragaro mu 2013.

kigali city

Mu bishya biri muri icyi gishushanyo mbonera gishya harimo inyito nshyashya zitabaga mucya 2013, hakabamo ikomatanyabikorwa ku mikoreshereze y’ubutaka aho ubutaka bushobora gukorerwamo ibintu byinshi icyarimwe cyangwa bisimburana.

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

iyi master plan izafasha abatuye muri Kigali kubaho mubuzima bwiza kurushaho, bubereye umuntu uba mu mujyi, abantu batuye mu nyubako runaka bazajya babonamo n’ibiro bakoreramo, hari aho bahahira, za resitora, aho bidagadurira, bivuriza, bigira, hari na serivisi z’itumanaho n’amabanki.

ikaba izaha icyerekezo abatuye Kigali nabahafite ibikorwa cyuko bazakoresha ubutaka bwabo, uko bazakomeza imishinga bahakorera, nibindi bikorwa bajyendeye kuri iki gishushanyo mbonera (master plan) cya Kigali[2]

icyi gishushanyo kizafasha gutuza abaturage neza hirindwa akajagari

Kunva iki gishushanyo mbonera[hindura | hindura inkomoko]

Imihanda igomba kubamo ibice bitandukanye birimo inzira z’imodoka zisanzwe, inzira za bisi nini zitwara abagenzi mu buryo bwihuse (Bus Rapid Transport/BRT), inzira zagenewe amagare na moto, ndetse n’igice cyagenewe abagenda n’amaguru.

iyi master plan yakozwe na societe yo muri Singapore yitwa Surbana Jurong Group [3]

kigali nziza

buri muturage kandi ashobora kureba iki gishushanyo mbonera akoresheje ikoranabuhanga anyuze kurubuga rwa interinet rwiki jyishushanyo arirwo https://masterplan2020.kigalicity.gov.rw/ aho ashobora gushakisha amakuru arebana n’ ikibanza cye akoreshe nomero y’ ikibanza (UPI)

ishingira ku bibazo n’imibereho yari isanzwe ihari kujyira ngo itange inama n imirongo njyenderwaho kujyira ngo tuzajyere kuri Kigali nziza kandi yihuta mw iterembere

Mugutegura iki gishushanyo mbonera hibanzwe kubibazo bine byingenzi

1.    Kigali iri hehe ubu?

2.    Kigali yajyeze aho iri gute?

3.    Kigali izaba imeze ite ahazaza?

4.    Izahajyera ite?


Ubutaka bwagabanyijwemo ibyiciro 9

- Hari ubutaka bwagenewe inzira z’ibinyabiziga n’abanyamaguru,

-ubw’imiturire (inzu),

-ubwagenewe guteza imbere umuco no kubungabunga ibidukikije (harimo ubw’ibishanga n’imigezi),

-ubwagenewe ubusitani n’ubuhinzi,

-ubw’ubucuruzi,

-ahari ikibuga cy’indege ndetse n’icyanya cy’ inganda.

-ubwagenewe inzego z’umutekano no kurinda igihugu (Defense),

-ubwagenewe ibikorwa remezo by’amazi, ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi,

-ubwagenewe gutunganyirizwamo imyanda.

Kigali 2018


Umuturage ni igishushanyo mbonera

Mu gutegura iki gishushanyo n’ ibitekerezo bitandukanye by abatuye Kigali nabyo byitawehoaho batangaga ibitekerezo byabo  hakoreshejwe za SMS, whatsapp, email, hari na komite  zashyizweho ku rwego rw'imudugudu aho zejyeranyije ibitekerezo byabaturage nabyo bikahyezwa kubabishinzwe kuburyo nabyo biri mubyajyendeweho.[4]

Muri iki gishushanyo mbonera umuturage utuye mu kajagari azatanga ubutaka bwe abuhe umushoramari maze abwubakemo umuturirwa, hanyuma muri wa muturirwa nyir'ubutaka ahabwemo igice cy'inzu gifite agaciro kangana n'ubutaka bwe bityo bimuhe gukomeza gutura mu mujyi wa Kigali kandi atuye neza.

Muri iki gishushanyo mbonera kandi ushobora kubaka inzu igerekeranye 'etage' ukazamuriraho indi nyuma wabonye ubushobozi.

haje nuburyo bwita 'mixed use' aho inzu ushobora kuyikoreramo byinshi bitandukanye nko kuyituramo,gucururizamo, ukaba wayishyiramo ibiro n ibindi(rba)

kigali

Mu gishushanyo mbonera gishya, hafashwe ingamba zo korohereza abaturage gutura muri Kigali hashingiwe ku mikoro buri wese afite, aho inyubako n’inzu zizaba ziri mu byiciro, ahari amagorofa manini kandi maremare, inzu ziciriritse ndetse n’inzu zisanzwe.[5]

Mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu muhanda by’abantu baba bajya guhaha, kwiga, ku kazi n’ahandi, muri buri karitsiye cyangwa abantu ku giti cyabo bazagira inyubako nini zikorerwamo serivisi zose zishinzwe korohereza abantu kubona ibyo bashaka hafi.

  1. https://www.smec.com/what-we-do/projects/Kigali-Master-Plan-2050
  2. https://www.kigalitoday.com/
  3. https://www.smec.com/what-we-do/projects/Kigali-Master-Plan-2050
  4. https://www.rba.co.rw/
  5. https://www.kigalitoday.com/