Isukari

Kubijyanye na Wikipedia
isukari
Isukari

Isukari


Abantu benshi n’imbuga za interineti zitandukanye zitangaza ko gufata isukari ku rugero ruringaniye ari byo byiza kuko isukari nyinshi mu mubiri itera uburwayi.

Inyinshi muri izi mbuga zitangaza ko ibyo kurya byose umuntu afashe, umubiri uhita ubihindura nk’isukari hatitawe ku bwoko bw’ibiryo wafashe.

Isukari itandukanye n’ibindi biribwa nk’inyama, imbuto, imboga kuko byo bifite intungamubiri, imyunyu ngugu na aside ; isukari yo ikaba itabifite kandi aribyo bifasha mu igogorwa (digestion) ndetse no kunyunyuza ibifitiye umubiri akamaro. Ibi bikaba byatera ikibazo umuntu wabifashe ku rugero rurenze kugira ingaruka.

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru American journal of clinical Nutrition, buvuga ko iyo umuntu afashe garama 100 z’isukari isazwe bigabanya imikorere y’abasirikare barinda umubiri ho amasaha atanu. Ngo iyo bigenze gutya, ubwirinzi bw’umubiri n’ubushobozi bwabwo birahadindirira mu kurwanya indwara.

Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko abantu benshi bizera ko umutobe wa orange ufite intungamubiri nyinshi. Gusa ngo iyo wamaze guhindurwa, ibyo bita enzymes nzima, intungamubiri ndetse n’imyunyu ngugu biragabanuka.

Uburyo umutobe ukorwa ngo iyo umaze gutunganwa uba umeze nk’isukari y’umweru kuko ngo nta ntungamubiri uba ugifite zafasha isukari karemano iba mu mubiri (glucose) mu gutunganya ibyo kurya ngo bibe byafasha umubiri.

Ngo na none si byiza ko umuntu abaho atazi isukari yafashe ku munsi. Abantu benshi bakunda kurwara kuko ibi ngo batabyitaho bityo bigatera umubiri wabo gukora buhoro ku buryo budakwiriye umuntu muzima.

Indwara ziterwa n'isukari nyinshi[hindura | hindura inkomoko]

1. Iyo umuntu akunda kunywa isukari nyinshi, impindura ntabwo ishobora gukura isukari mu maraso ibi bigatera diabete. Ibi bigakunda kugaragara cyane ku babyeyi bageze igihe cyo gucura(menopause).

2. Iyo umuntu akunda gufata isukari nyinshi bishobora kumutera indwara z’amenyo

3. Iyo ukunda gufata isukari nyinshi na none ngo byongera gutakara kw’intungamubiri za kalisiyumu n’imyunyungugu umubiri ukenera igihe umuntu anyara kenshi.

4. Abagore bafata isukari cyane ngo bashobora guhorana umushiha ndetse n’ubwoba.

5. Iyo ufata isukari nyinshi byongera guhorana umunaniro udashira.

Ese ibyiza by’isukari ni ibihe ?

6. Isukari ishobora kukongerera ingufu. Gusa ngo ibi ni iby’igihe gito kuko ihita ishiramo. Ni nko kunywa amazi uramutse ufite inyota kuko wongera kuyigira.

7. Isukari igufasha kumva ko ibyo urya biryoshye.

8. isukari ituma ugira uruhu rwiza.

9. Isukari igufasha gusinzira neza.

Mu Rwanda isukari yari imaze iminsi yariyongereye ibiciro kuko ikilo cyaguraga amafaranga igihumbi na Magana inani y’u Rwanda none ubu ikilo kigaba cyasubiye ku gihumbi na Magana abiri.

Isukari yo mu Nganda[hindura | hindura inkomoko]

Isukari yo mu Nganda : Abashinzwe kumenya impamvu zitera indwara z’ibyorezo basanze ko zifitanye isano no gukoresha isukari, nyuma basanga ububi bw’isukari butagarukiye aho, ahubwo isukari ishobora no gutera kanseri yo mu mura, mu gifu, n’iyo mu munwa wa nyababyeyi (inkondo ya nyababyeyi).

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)