Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Dosiye:Rwanda FA.png
Ibendera rya FERWAFA
Iranzi

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ni ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA (Federation Rwandaise de Football Association), ni cyo kigo cyonyine gifite uburenganzira bwo kigenzura, gutegura, no gutanga uburenganzira kumarushanwa ayo ariyo yose y'umupira 'amaguru mu Rwanda. FERWAFA yashinzwe mu mwaka wa 1975, yinjira mubanyamuryango b'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa (CAF) mu mwaka wa 1976 no mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA, mumwaka wa 1978. FERWAFA itegura amarushanwa ngarukamwaka atandukanye mu Rwanda harimo; shampiyona y'umupira w'amaguru icyiciro cya mbere mubagabo (Rwanda Primus National League Division 1), shampiyona y'umupira w'amaguru icyiciro cya kabiri mubagabo (Rwanda Men's Football Division 2), na shampiyona y'umupira w'amaguru icyiciro cya mbere mubagore Rwanda Women's Football League n'andi marushanwa agiye atandukanye mu mupira w'amaguru mu Rwanda. FERWAFA kandi kubufatanye na minisiteri ya siporo mu Rwanda niyo ireberera amakipe y'igihugu mumupira w'amaguru.[1]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Ikicaro cya FERWAFA mu Rwanda gihereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera. Intego z'ibanze za FERWAFA ni UBUMWE, IKINYABUPFURA N'INTSINZI.[2]

ferwafa
Ferwafa