Inanasi

Kubijyanye na Wikipedia
Inanasi
Inanasi

Inanasi ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro mu mubiri w’umuntu[1],inanasi yamamaye cyane kubera uburyohe n’uburyohere bwayo. Inanasi zihingwa ahantu hakunda kuba ubukonje, zikagira igihe cy’umwero hagati ya Werurwe kugeza Kamena, ibi ariko ntibizibuza kuboneka cyane igihe cyose[2].

AnanasComosusOnPlant

Ibigize inanasi[hindura | hindura inkomoko]

Inanasi zikungahaye ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamini nyinshi zitandukanye ,muri byo harimo[2][3]:

  • Maginaziyumu
  • Potasiyumu
  • Vitamini C igera ku 130% y’iyo umubiri ukenera ku munsi.
  • Manganeze
  • Umuringa, ungana na 20% y’ibyo umubiri ukenera
  • Vitamini B1, B6 na B9
  • Fibre zitandukanye, yaba izivanga n’amazi n’itizivanga n’amazi
  • Bromelain

Akamaro k'Inanasi[hindura | hindura inkomoko]

1.Inanasi yongera ubudahangarwa bw'umubiri: kubera ko inanasi ikungahaye kuri vitamin C nyinshi cyane, biyiha ubushobozi bwo guhangana n’indwara no kongerera umubiri ubushobozi bwo guhangana nazo, yongera ikorwa ry’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru no gusohora uburozi mu mubiri.

2. Inanasi irinda umubiri kubyimbirwa: Kubera Bromalain yifitemo , inanasi irinda kubyimbirwa. Inanasi ishobora kuvura ahabyimbiwe, ikavanaho uruhu rwangiritse. Ikindi kandi inanasi ituma amaraso atipfundika[2].

3.Inanasi irwanya ikanarinda kanseri: Inanasi yifitemo icyitwa ‘bromélaïne’,ifasha mu kwirinda kanseri, kuko irwanya uturemangingo twa kanseri ‘cellules cancéreuses’, ikaba ahanini ifasha mu kwirinda kanseri y’umwoyo, kanseri y’ibere, na kanseri ifata mu gice cyo mu nda.

4.Inanasi irinda umuvuduko udasanzwe w'amaraso[4]:ni isoko nziza ya potasiyumu. Uyu mwunyungugu ufasha mu kongera udutsi tw’amaraso, iyo twiyongereye bigabanya umuvuduko w’amaraso bityo amaraso agatembera neza.

Inanasi

5. Inanasi ifasha mu gukomera kw'anagufwa:inanasi ifite kalisiyumu nubwo atari nyinshi, kenshi izwiho gukomeza amagufa, yo ikize ku mwunyungugu wa manyesiyumu, nawo w’ingenzi mu gukomeza, mu mikurire no gusana amagufa mu gihe yangiritse[5].

6. Inanasi ivura inkorora n'ibicurane:Urufatanye rwa bromelain na vitamini C ni umuti mwiza w’inkorora n’ibicurane hamwe no kurinda asima ndetse na sinusite.[5]

7. Inanasi ifasha mu kugabanya ibiro: Inanasi iri mu mbuto zifite isukari ihagije, ku buryo abantu babyibushywa no kurya ibintu birimo isukari nyinshi bayibona mu nanasi kandi iyo mu nanasi ntibyibushya.Ituma umuntu arya bikeya kuko ikungahaye kuri “fibres”,zituma umuntu yumva adashonje cyane mu gihe yayiriye[4].

Ananas comosus la piña o el ananá o ananás es una planta perenne de la familia de las bromeliáceas

Uburyo inanasi itegurwamo[hindura | hindura inkomoko]

Umutobe w'inanasi
  1. Salade: inanasi ishobora gutegurwamo salade yafatwa mbere yo gufata amafunguro yandi ya saasita cyangwa nka salade ivanze n'izindi mbuto yafata nyuma yo gufata amafunguro ya saasita[6].
  2. umutobe( Jus): inanasi ivamo umutobe uryohereye .
  3. . Smoothie: ni Umutobe uba wegeranye uvanzemo n'izindi mbuto,amata na yawurute ariko byose bisukika[7][6].

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/inanasi-irwanya-kanseri-igafasha-n-amaso-kubona-neza-sobanukirwa-akandi-kamaro-kayo
  2. 2.0 2.1 2.2 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-15. Retrieved 2023-02-15.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.everydayhealth.com/diet-nutrition/8-reasons-eat-pineapple/
  4. 4.0 4.1 https://pharmeasy.in/blog/26-benefits-of-pineapple-for-health-skin-and-hair/
  5. 5.0 5.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-15. Retrieved 2023-02-15.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. 6.0 6.1 https://gypsyplate.com/the-best-pineapple-recipes/
  7. https://en.wikipedia.org/wiki/Smoothie