Icyiyone

Kubijyanye na Wikipedia
Icyiyone (Corvus albus), Etosha National Park, Namibia[1]
ikiyoni
Corvus albus
Clamator glandarius + Corvus albus

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

[2]Icyiyoni ni inyoni ijya kuba nini, yirabura, Irangwa n'amabara abiri: Umukara wiganje n'ibara ry'umweru mu gituza, abanyarwanda bagereranya na karuvati. Icyiyoni ni inyoni izwiho kumenya kwihahira kandi iraramba cyane,mu muco w'u Rwanda[3] bakunze kubicamo umugani batebya iyo bashaka kuvugako umuntu ari mukuru cyane bavuga ko afite imyaka nk'iy'icyiyoni.

Itsinda ry'ibyiyone (11)[4]

Indeshyo n' Ibiro by'icyiyone[hindura | hindura inkomoko]

Iyi nyoni ubusanzwe ireshya na 30cm cyangwa 35. Ishora gupima garama ziri hagari ya 400 na 600 bitewe n’aho yakuriye n’ibyo irya. Tubamenyeshe ko icyiyoni kirya byose. Ibyiyoni tubona mu Rwanda no muri kano karere sibyo byonyine bibaho kuko hari n’ibiba muri Aziya no muri Groenland kandi byo biba ari binini cyane. Umunwa wacyo uba ukomeye kandi ufite ingufu kuko bigifasha kubaga inyama zo kurya no kwica ibikoko runaka nk’imbeba, uruvu, ibiharangara, inzoka n’ibindi. Kubera ko hari amoko menshi y’ibyiyoni, ntuzagire  ngo byose biba bifite amababa y’umweru ku ijosi. Hari ibindi biba bisa n’umukara hose. Kimwe mu bintu abahanga bakundira icyiyoni ni uko kigira uruhare runini mu gusukura aho kiba. Ibyiyoni bikunda kurya imyanda abantu baba bataye cyangwa ishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Ibivugwa ku cy'iyone[hindura | hindura inkomoko]

Hari abantu bavuga ko icyiyoni kiri mu nyoni zizi ‘ubwenge’kurusha izindi kuko kiibasha kwikemurira ibibazo gikoresheje intoki zacyo. Amoko y’ibyiyoni amwe n’amwe abasha kwigana amajwi rukana y’ibikoko cyangwa abantu. Rimwe abahanga bigeze kugerageza ubwenge bw’icyiyoni bagafa intongo y’inyama bayizirika ku mugozi utambitse. Kugira ngo iriya nyoni ibashe kugera kuri iriya nyama yagombaga kugenda hejuru yawo akirinda kugwa kandi igakora ibishoboka byose iriya nyama yagwa. Cyarabikoze kandi ngo nticyari cyarabitojwe mbere. Kizwiho kandi kwiba ibintu runaka kitanakeneye haba mu kubaka icyari cyangwa gukoresha ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Ubushakashatsi bwerekana ko  ibyiyoni  bikiri bito bigira amatsiko cyane. Ibyiyoni bikuru bikunda gushishikazwa n’ibintu bibumbabumbye kandi by’umuhondo kuko ngo bituma bitekereza ko byaba ari amagi ya bigenzi byabyo. Ubwo bitegerezaga ibyiyoni mu ishyamba aho byari bituranye n’ibirura, abahanga baje gusanga mu masaha runaka ibyiyoni bijya byigana ibirura iyo biri kumoka  kandi ngo ibi basanze ari uburyo biriya bikoko byombi birushanwamo kuririmba.

Amagi y'icyiyone[hindura | hindura inkomoko]

Ibyiyoni bitera amagi ahantu hihishe, ahari byanga ko izindi nyoni nini  byazaza kubirira amagi gusa bihura n’akaga k’inzoka hamwe n’ibihangara biyarya iyo hatabayeho kuyacungira umutekano. Iyo bimaze guturaga ariya magi, ibyana bitangira kwiga kuguruka hakiri kare ariko biri kumwe na bya nyina. Ubusanzwe kimwe mu byerekana ko inyoni zatangiye kumenya ubwenge ni uburyo ziguruka kuko bituma zibasha kujya kwishakira icyo kurya.

Abahanga baje gusanga ibyiyoni bucana inyuma. Rimwe bigeze kwitegereza icyiyoni k’ikigabo ubwo cyasuraga ikigore gusanga nta kigabo gihari hanyuma kiracyimya!Iyo icyiyoni cyabengutse ikigore mbere yo kubana birabanza bigashaka ikibanza bizubakamo icyari hanyuma bikabona kubana. Kubera ko birya byose, bishaka ikibanza bikurikije ubwinshi bw’ibiryo biboneka mu  karere bituyemo. Ubwinshi cyangwa ubuke bw’ibiribwa nibwo bugena uko ahazahwirwa icyari hazaba hangana. Icyari kiba cyubakishijwe udushami duto tw’ibiti, ibyatsi, imigozi ishishuye ku biti ndetse n’icyondo. Mu gice cy’imbere haba hashashemo ibyatsi byoroshye, amababa ndetse n’ubwoya bw’inyamaswa runaka. Gutera amagi biba mu mpera ya Gashyantare kandi ibyiyoni bitera amagi ari hagati y’atatu n’arindwi. Ibyana bita bya nyina bikajya kwibeshaho nyuma y’iminsi 45.Ubusanzwe abahanga bemeza ko icyiyoni iyo cyorowe aribwo kiramba kuko gishobora kumara imyaka 40 ariko iyo kiba mu gasozi ntikirenza imyaka hagati ya 13 na 15.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. File:Pied Crow-2.JPG
  2. https://ar.umuseke.rw/icyiyoni-inyoni-izi-kwihahira-kandi-iramba.hmtl
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2020-11-01. Retrieved 2020-10-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Un_groupe_de_corbeaux_freux_juv%C3%A9niles_dans_un_arbre_(11).JPG