Hotel Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Dosiye:Hotel Rwanda movie.jpg
Hotel Rwanda
Hôtel des Mille Collines
Paul Rusesabagina

Ifilimi « Hôtel Rwanda »

Paul Rusesabagina ni umunyarwanda uvugwa muri Filimi yitwa Hôtel Rwanda aho bavuga ko yagiriye neza impunzi zari zarahungiye muri Hotel yari akuriye yitwa Mille Collines mu gihe cya Jenoside y’Abatutsi muri Mata 1994.

Genocide

Amakuru dukesha urubuga rwa RNA aravuga ko uyu mugabo wakinnye muri iriya film afite

Shyira ku Irembo rya Hotel des Mille Collines.

izina rya Rusesabagina Paul aho yabashije gukiza abantu batagira ingano muri Hôtel des Milles Collines, nkuko bigaragara muri iyo film, azaba ari mu Rwanda kuwa 05/06/2010, akazaba ari ku munsi mpuzamahanga w’ibidukikije.

Tubamenyeshe ko Don Cheadle yavuze hirya no hino ibijyanye no kurengera ibidukikije, akanasaba abayobozi b’ibihugu gusinya amasezerano ajyanye no kurwanya ibyuka buhumanya ikirere, aha hakaba ariho Umuryango w’abibumbye wahereye umuha uriya mwanya w’icyubahiro.

Nta gushidikanya ko filimi “Hotel Rwanda” yamenyekanishije jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kurusha uko ibindi bitangazamakuru byo ku isi yose byabikoze. Iyo filimi yakozwe na Hollywood igakinwa n’abakinnyi bakomeye kandi b’ibirangirire, yazengurutse isi, imenyekanisha jenoside.

Mu by’ukuri ni imfashanyigisho iboneye yo kwifashisha mu gutanga amasomo kuri jenoside yakorewe Abatutsi isi yose irebereye. Twari twishimiye ko Abanyaburayi, Abanyamerika, Abanyaziya n’Abanyafurika bo mu byiciro binyuranye bose bashaka kumenya jenoside, kwitandukanya n’abakoze icyo cyaha cyibasiye inyokomuntu no kumenya ukuntu batereranywe n’Umuryango Mpuzamahanga. Twizeraga ko ibi bizatuma ntibizongere ukundi batahwemye gusubiramo nyuma ya jenoside y’Abayahudi, iba ukuri koko.

Iyo filimi ivuga muri make ku mpamvu zateye jenoside, ari ukuvangura no guhindura Abatutsi ba nyirabayazana b’ibibi byose, ibi akaba ari na byo byorohereje Abahutu b’intagondwa gukora jenoside.

Iyo filimi kandi igaragaza ko habayeho Abahutu b’intwari bitandukanyije n’ingengabitekerezo ya jenoside, bakarokora bamwe mu benegihugu b’Abatutsi. Umwe muri abo bantu bavugwa akaba yaba ari Paul Rusesabagina, ugaragazwa nk’intwari muri iyo filimi.

Atangira ingendo ze, Paul Rusesabagina yubahirizaga intego ya filimi, ari yo kumenyekanisha jenoside y’Abatutsi no gutandukanya abajenosideri b’Abahutu n’abandi Banyarwanda ndetse no kwemera intwari, nk’uko Rusesabagina yerekanwa muri iyo filimi. Nyamara, uko yumvaga agenda atumbagira mu ikuzo, Paul Rusesabagina yatangiye gufata undi murongo no kwigisha ibindi bintu bitandukanye n’ubworoherane n’ubwiyunge. Ubwo atangira gukwirakwiza inyigisho zipfobya/zihakana iyo jenoside yakagombye gusobanura.

Uko twagiye dukurikirana ibiganiro bye, twasanze agenda ateshuka cyane ku ntego nkuru ya filimi, ibyo bikaba bishobora gushegesha imitima ya benshi, cyane cyane mu rubyiruko rwari rwaramaze kwishyiramo ko ku isi habonetse intwari nyakuri. Dore zimwe mu ngingo dushaka kugaragaza amazi atari yarenga inkombe.

Umuziki[hindura | hindura inkomoko]

No Izina Length
1 Mama Ararira Pt. 1/Mama Ararira We!, Pt. 2 3:41
2 Mwali We! 1:09
3 Million Voices 4:23
4 Interhamwe Attack 2:48
5 Nobody Cares 4:12
6 Umqombothi (African Beer) 4:53
7 The Road to Exile 4:47
8 Whispered Song 3:06
9 Finale 3:02
10 Ambush 2:49
11 Ne Me Laisse Pas Seule Ici 3:33
12 Mwari Sigaramahoro 2:22
12 Olugendo Lw'e Bulaya 5:54
14 Children Found 1:57
15 Icyibo 0:49

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]