Gwantanamo

Kubijyanye na Wikipedia
Gwantanamo
Gwantanamo

Gwantanamo

Mu Burayi no muri Amerika uburenganzira bw’ikiremwa muntu ntibwubahirizwa, mu bigaragaza uburyo ibyo bihugu byigize ikitegererezo cy’uburengenzira bw’ikiremwamuntu ahubwo aribyo bibubangamiye, ni ibikorwa bya kinyamaswa biherutse gukorerwa abanyeshuri bo mu Bwongereza, n’ibikorerwa abaturage b’Ubufaransa na Amerika byerekanwa mu matelevizio bikabonwa n’abantu bose ku isi ariko ntihabe hagira ukopfora.

Ikegeranyo cyakozwe guhera mu mwaka 2001 kugeza ubu, kirerekana ko abantu bagera kuri 334 bamaze kwicwa n’ibikoresho bikoreshwa na polisi ya Amerika mu guhagarika abakora imytigaragambyo. Ibikorwa by’ubugome bukabije abaturage ba Palisitina bakorerwa n’ubutegetsi ruvumwa bw’Abazayuni ba Isiraheri, ubwo butegetsi bumaze imyaka myinshi bwica abaturage b’icyo gihugu urubozo, bashyira mu kato abaturage b’intara ya Gaza, abana n’abagore muri iyo ntara bakaba bicwa n’inzara nta n’imiti ibavura bagira, ariko akaba ntawamagana icyo gihugu, ibyo byose ni urugero rugaragaza ko ikitwa na biriya bihugu uburenganzira bw’ikiremwa muntu ntakindi biricyo uretse urwitwazo bakoresha barwanya uwo bashaka kurwanya, bakanajujubya uwo bashaka kujujubya mu izina ry’uko baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Abitwaza ko baharanira uburenganzira bw’ikremwamuntu, nibo bitwaza ubwo burengenzira batera ibihugu bikennye no kurasa abaturage babyo bakoresheje intwaro zikomeye, bakica muri ibyo bihugu inzirakarengane zirimo abana, abagore n’abasaza.

Urugero rw’ukuri rw’ibyo tumaze kuvuga ni ikegeranyo cya vuba aha kivuga ko Yuran yakoreshejwe n’ingabo za Amerika mu ntambara irwana muri Iraq na Afuganisitani yatumye muri ibyo bihugu haduka ibyorezo by’indwara zidasanzwe zica benshi muri ibyo bihugu. Icyo kegeranyo cyakomeje kivuga ko muri biriya bihugu Amerika irwanamo, ibirema byiyongera n’abana bavukana uburema bakaba bamaze kuba benshi, ku buryo mu myaka mike iri imbere muri biriya bihugu hazajya havuka abana bake badafite ubusembwa batewe n’intwaro zikoreshwa mu mirwano ihabera.

Muri ako kanya Amerika iba iri kubangamira uburengenzira bw’ikiremwamuntu, iba yiyita ko ari igihugu cya demukrasi kinaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’ibyo byose umuryango mpuzamahanga wananiwe kumvisha icyo gihugu ko kigomba gufunga agasho gahonyererwamo uburenganzira bw’ikiremwamuntu ka Gwantanamo na ka Abu Gurayib.

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]