Gucura k’umugore

Kubijyanye na Wikipedia

Gucura k'umugore[hindura | hindura inkomoko]

Gucura k’umugore' ni igihe umugore ageze aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama. [[Dosiye:Women in tribal village, Umaria district,

Gucura k’umugore
women

Ni ibintu bisanzwe, biba k’umugore iyo atangiye kugeza mu myaka ya za mirongo itanu.

Akenshi igihe kiringaniye cyo gucura k’umugore kiba hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55. Bavuga ko umugore yacuze kare iyo acuze mbere y’imyaka mirongo ine bakanavuga ko yacuze atinze iyo bibaye arengeje imyaka mirongo itanu n’itanu. Ugucura k’umugore bibanzirizwa no kubura imihango rimwe na rimwe cyangwa ntizire igihe kubera ikibazo cy’umusemburo wa progesterone udahagije.

Nyuma umugore atangira kuva buhoro buhoro no kubura imihango igihe kirekire.

Bimwe mu bimenyetso biboneka ku bagore bari gucura: Kumva ufite icyunzwe mu mubiri (67 %). Kubira ibyuya cyane (31 %). Kutabona ibitotsi (26 %). Kugira umushiha (depression) 38,5 %. Kugabanuka kw’inda ibyara (atrophie vaginale) (20 %). Gucika intege (18, 5%). Kuribwa umutwe (11 %). Guhindurwa kw’imisatsi (6,5 %). Guta ibiro (7 %). Guhinduka kw’agatuza (5,5 %)

Nkuko bisobanurwa mu bitabo byinshi, ugucura kujyana na bimwe muri ibi bikurikira :

  • Umuryango umuntu akomokamo (hérédité) : umugore n’umwana we w’umukobwa bacura hafi ku myaka imwe.
  • Ubwoko ,ikirere kiranga aho umuntu atuye (le climat) n’imibereho ye (conditions socio-économiques).
  • Kunywa itabi bituma gucura biba hafi amezi 18 mbere y’igihe cyari giteganyijwe.

Icyitonderwa[hindura | hindura inkomoko]

Igihe umwana w’umukobwa atangira kujya mu mihango, umubare w’inda cyangwa gukoresha uburyo buringaniza urubyaro nta ruhare bifite ku gihe cyo gucura.

Ingaruka[hindura | hindura inkomoko]

Kurwaragurika bikunda kuba iyo umugore yacuze, akenshi biba bijyanye n’ibimenyetso byayo n’izindi ndwara zijyanye n’izabukuru.

  • Kurwaragurika no gupfa bitewe n’indwara z’umutima biba bike k’umugore ugereranyije n’umugabo ariko bikiyongera iyo umugore yacuze.
  • Koroha kw’amagufa bigenda byiyongera hamwe no gusaza iyo umugore acuze. Niyo mpamvu abagore bacuze bakunda kugira imvune y’amagufa.

Gucura k’umugore na Kanseri[hindura | hindura inkomoko]

80 ku ijana (80%) y’abagore bacuze bavuga yuko bumva hari icyahindutse mu magara yabo mu mwaka wa mbere bacuze ariko ingaruka zikomeye zitangira kuboneka mu myaka icumi umugore yarabuze imisemburo. Gucura kw’umugore na kanseri

Mu bihugu byose, kuboneka kw’ama kanseri y’ibere n’izindi zo mu myanya ndangagistina ku mugore byiyongera hamwe n’imyaka kandi bikarushaho iyo umugore yacuze.

Kanseri y’ibere ikunda kuboneka mu myaka hagati ya 45-50 na 65-70. Iboneka ku bagore batangiye imihango bakiri bato cyane,ku bagore bacuze batinze no kubafite umubyibuho ukabije bitewe n’ubwinshi bw’umusemburo witwa oestrogene.

Ugereranyije, 90 % ya za kanseri za nyababyeyi (cancer de l’endomètre), 75 % ya za kanseri z’udusabo (cancer de l’ovaire) na 65% ya za kanseri z’inkondo y’umura

Ukuboneka kwa kanseri y’inkondo y’umura bituma biba ngombwa ko buri mugore wese wacuze ayisuzumisha.

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]