Inkotanyi

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Front Patriotique Rwandais)

Ishyaka FPR-Inkotanyi (FPR mu magambo ahinnye y’igifaransa ; izina mu gifaransa : Front Patriotique Rwandais ) ni ishyaka rya politiki mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame washinze, akanahagararira ishyaka rya RPF Inkotanyi
Ikirango k'ishyaka riri k'ubutegetsi mu Rwanda FPR inkotanyi
Rwanda

Leta iyobowe na FPR yashyizeho iminsi mikuru – Umunsi w’ Intwari (1 Gashyantare), Umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (7 Mata), Umunsi w’ Ubwigenge (1 Nyakanga), Umunsi wo kwibohoza (4 Nyakanga), n’ Umunsi wo gukunda igihugu (1 Ukwakira) – muri gahunda yo gucengeza ubumwe hagati y’ amoko kimwe no guha abayobozi urubuga rwo kwibutsa abanyarwanda ko bagomba kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Itegekonshinga ryasubiwemo muri 2003 ryaciye imvugo yose yerekeranye n’ amoko (ingingo ya 33) kimwe no guhana umuntu wese uvangura amoko cg upfobya jenoside (ingingo ya 13). FPR kandi yahinduye muri 2006 amazina y’ uturere mu nzengo zose z’ ubutegetsi, kuva ku mirenge kugeza mu ntara, muri gahunda yo gukingira abacitse ku icumu no kubibagiza aho ababo baguye.

Ingabo za FPR inkotanyi

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]