Amafi

Kubijyanye na Wikipedia
Pond fish and pomfret fish
akamaro k'amafi

Amafi ni ubwoko bw'amatungo yororerwa mu mazi, bukaba burimo ubwoko butandukanye, hari ubugira amagaragamba, n'ubundi bugira umubiri unyerera. muri rusange rero amafi akungahaye ku intungamubiri nyinshi.

Abborre

amafi yororwa abari mu byuzi, naho andi muri rusange aba mu migezi, inzuzi, ibiyaga, ndetse n'ibidendeze. Mu RWANDA, hakunda kuboneka amafi yo mubwoka bwa Tirapiya, aribwo bukunzwe, muyandi atagira amagara gamba harimo ayitwa inkube, imamba ndetse n'ishinzi. Mu kivu hakunda kuboneka mo ayitwa isambaza, hamwe n'indugu.

Amafi afite byinshi yihariye mu kutugirira akamaro[hindura | hindura inkomoko]

N'ubwo tuyashyira hamwe n'inyama ariko amafi nibyo kurya byihariye dore ko afite byinshi atandukaniyeho n'inyama z'amatungo abagwa, kuko akenshi zo ziribwa nyuma yo kumishwa, ndetse nizitumishijwe mu buryo bwabugenewe abaziteka babanza kuzikaza ku buryo zisa nkizishizemo amazi.

Amafi ni ibyo kurya usanga henshi dore ko nabatarya inyama kubera ubwivumbure bubatera bashobora kurya amafi nubwo nayo hari abo atera ubwivumbure. kuva ku munopfu wazo, kugera ku mavuta akurwa muri zimwe,, yaba izikurwa mu ruzi cyangwa izirobwa mu mazi magari ifi ni ibyo kurya bifitiye akamaro kanini umubiri wacu.

kugeza ubu habarurwa amoko agera kuri 32000 ku isi yose gusa siko yose aribwa ahubwo haribwamo amoko make, ndetse hari n'aribwa ariko atemerewe bamwe nk'abana n'abagore batwite.

INTUNGAMUBIRI[hindura | hindura inkomoko]

Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. habonekamo Vitamin D ihagije ndetse n'abatabasha kubona akazuba kugirango kabashe kuyibaha kurya amafi ayibaha k'urugero rwiza. harimo kandi poroteyine, vitaminB12, selenium ndetse na vitaminF, ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.

AKAMARO K'UBUZIMA[hindura | hindura inkomoko]

Akamaro k'amafi k'ubuzima bwacu karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w'uwayariye intungamubiri ziwufasha mu mikorere yawo.

mu byiza amafi aduha twavugamo:

  • afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri utakaza imikorere yawo.
  • afasha mu guhangana n'uburwayi bunyuranye bw'umwijima [1]
  • ni meza kubari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse abarinda kugira ibinya bya hato na hato.
  • afasha mu mikorere y'ubwonko, yongera ubwenge butekereza ndetse aka narinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru.
  • afasha gusinzira neza kandi akarinda indwara yo kubura ibitotsi.
  • arinda cancel zinyuranye
  • agabanya ibyago byo kwandura indwara zigendanye n'ubudahangarwa.

IKITONDERWA[hindura | hindura inkomoko]

  • Nkuko twabivuze haruguru ku bagore batwite ndetse n'abonsa hari amafi batemerewe. ayo ni amafi arimo mercure nyinshi akaba ari y'amafi yo mumazi magari( ocean) kuko ariyo abonekamo mercure nyinshi.
  • kurya amafi nanone kenshi si byiza,byibuze inshuro 2 mu cyumweru zirahagije.[2]