Alexandre Kimenyi

Kubijyanye na Wikipedia
rwandan

Dr. Alexandre Kimenyi avuka i Rwanda. Ni umwe mu bagize amahirwe yo kwiga amashuri makuru mu gihe cye. Mu mwaka w’1971 nibwo yagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntiyabashije kugaruka mu Rwanda, bityo n’abo yahasize ntibongeye guhura nawe ukundi, benshi muri bo bahitanywe na Jenoside. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Amerika, akomerezayo imirimo ye nk’umwarimu w’indimi n’Ubuvanganzo.

Mu buzima bwe, yafashe umwanya munini wo gutekereza, kwiga no gukora ubushakashatsi ku mahano n’ubugome ndengakamere ikiremwamuntu kigirira ikindi hirya no hino ku isi. Yatangiye no gutegura inyigisho (courses/lectures) zibyerekeyeho. Yanyuze mu nzira z’inzitane kugira ngo abashe kurangiza amashuri ye nk’uko yabyifuzaga.

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]